Ikinyamakuru UKWEZI kifashishije inkuru yatambutse kuri Quora.com cyaguteguriye urutonde rw’ abakinnyi batanu barushije abandi mu mupira w’ amaguru mu mateka yawo. Uru rutonde ruriho abakinnye umupira w’ amaguru batakiwukina kuko bagiye mu kiruhuko cy’ izaburu, abasigaye ari abatoza, n’ abakiri abakinnyi uyu munsi.
1.Pele
Amateka y’ umupira w’ amaguru agaragaza ko umunya-brazil Edson Arantes do Nascimento, abenshi bamenye ku izina rya Pele ariwe mukinnyi mwiza wabayeho mu mateka y’ umupira w’ amaguru. Magingo aya ari mu kiruhuko ku myaka 79. Mu 1999 nibwo ishami rishinzwe ibarurishamibare n’ amateka muri FIFA ryatoye Pele nk’ umukinnyi w’ ikinyejana.
2. Zinedine Zidane
Ni umukinyi wabayeho mu mateka w’umupira w’amaguru kandi ukomeje kubaka izina mu bijyanye no gutoza. Zidane yavutse (23 Kamena 1972, izina mu cyarabu, ni umukinnyi w’Umufaransa wagacishijeho mu mu mupira w’amaguru, wambaraga no 10 mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa akaba yaraciye mu makipe nka Cannes, Bordeaux, Juventus na Real Madrid ubu abereye umutoza.
Yatowe nk’umukinnyi mwiza ku mugabane w’I Burayi na UEFA Golden Jubilee Poll mu myaka mirongo itanu ishize. Yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu taliki ya 17 Kanama 1994, mu mukino wa gicuti wahuzaga France na Czech Republic aho yinjiye mu kibuga asimbura agafasha ikipe ye kunganya ibitego 2-2 nyumo yo gutsinda ibitego bibiri wenyine.
3- Ronaldo
Ronaldo Luís Nazário de Lima w’ imyaka 43 ni Umunya-Brazil uzwiho ubuhanga budasanzwe mu mupira w’ amaguru, no kurusha abandi guha umupira icyerekezo ashaka.
4-Leonel Messi
Lionel Andrés Messi Cuccittini niwe mupaseri mwiza mu mateka ya shampiyona ya Espange, uyu munya-Argentine amaze gutsinda ibitego birenga 100 muri Champion League. Messi uyu mwaka yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka y’ Isi utwaye ballon d’ or ya 6 mu myaka 10 , mu gihe mugenzi we Cristiano Ronaldo afite ballon d’ or 5 mu myaka 10.
5-Cristiano Ronaldo
Uyu munya-Portugal amaze imyaka 10 akina umupira w’ amaguru ariko uko yakinaga yinjira mu kibuga bwa mbere n’ uyu munsi niko akimeze ntagihinduka nubwo imyaka ye yiyongera. CR7 na Messi bateza mu bantu impaka kuko hagati yabo bigoye kwemeza urusha undi. Cristiano amaze gutwara ballon d’or 5 mu myaka 10.
Ushobora kuba kutemeranya n’ uru rutonde. Ni uburenganzira bwawe kujya ahandikirwa ibitekerezo ugasangiza abandi abo ubona ko aribo bakinnyi ba mbere barushije abandi mu mupira w’ amaguru.