AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR ikomeje guhamya ubudahangarwa itsinda Espoir bigoranye iyikuraho amanota atatu

APR ikomeje guhamya ubudahangarwa itsinda Espoir bigoranye iyikuraho amanota atatu
29-12-2021 saa 13:08' | By Editor | Yasomwe n'abantu 599 | Ibitekerezo

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC ikomeje kwandika amateka atarigeze akorwa n’indi kipe mu Rwanda kubera igihe kinini imaze idatsindwa n’ikipe yo mu Rwanda aho kuri uyu wa Gatatu itsinze Espoir FC igitego 1-0.

Ni umukino wagiye kuba ikipe ya APR FC ihabwa amahirwe yo gutsinda uyu mukino, Ikipe ya Espoir yatangiye isatira izamu ishaka kureba ko yakwandika amateka yanditse muri 2019, ubwo yatsindaga APR FC itozwa na Adil.

Iminota 30 ya mbere Espoir yitwaye neza ibona Korenel eshatu mu gihe APR FC yabonye imwe. Espoir yakomeje gusatira ariko ba myugariro b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bakomeza kuzibira ubusatirizi bwayo.

Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yose anganyije 0-0, gusa Espoir irusha APR FC guhererekanya umupira mu kibuga hagati.

Igice cya kabiri APR FC yatangiye isatira bitandukanye n’igice cya mbere, ku munota wa 52’ Patrick NTIJYINAMA yagerageje ashota ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC ISHIMWE Pierre.

Ku munota wa 54’ Mugunga Yves ari wenyine yahushije igitego nyuma yo gutera umupira n’umutwe ukanyura hejuru y’izamu.

Ku munota wa 71’ Ombalenga Fitina yatsindiye APR FC igitego cyayihesheje amanota atatu, umukino urangira APR itsinze Espoir FC 1-0.

Abakinnyi 11 babanjemo kumpande zombi :

Espoir FC :

Jean Paul ITANGISHATSE [GK], Felicien NKURUNZIZA, Jacques AHISHAKIYE, Gilbert MUTIJIMA, Fulgence TWAGIRIMANA, Gabriel IRAKOZE, Youssouf NIYITANGA, Djafar UWIZEYE, Fred MUHOZI, Patrick NTIJYINAMA na Yves HABIMANA.

APR FC :

ISHIMWE Pierre [GK], OMBOLENGA Fitina, NIYOMUGABO Claude , RWABUHIHI Placide, BUREGEYA Prince , RUBONEKA Bosco, MUGISHA Bonheurm MUGISHA Gilbert, MANISHIMWE Djabel, BYIRINGIRO Lague na MUGUNGA Yves.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA