AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR FC yakiriwe neza muri Zambia aho igiye gukina na Zanaco FC - Amafoto

APR FC yakiriwe neza muri Zambia aho igiye gukina na Zanaco FC - Amafoto
9-02-2017 saa 19:41' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2207 | Ibitekerezo

Ikipe ya APR FC yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku itariki 8 Gashyantare 2017, aho yagiye guhagararira u Rwanda muri Zambia mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwabo, Champions League, izahura na Zanaco FC mu mukino wa mbere, ikaba yageze muri iki gihugu ndetse yakiriwe neza.

APR FC yageze muri Zambia saa sita na cumi n’itanu (12h15’) ku masaha y’i Kigali na Zambia,a makuru dukesha abari muri iki gihugu akaba ari uko basanze ikipe ya Zanaco FC yabategereje bahita babakira babajyana kuri hoteli bacumbitseho yitwa GOLDEN PEACOCK ndetse n’imyitozo ya mbere bayikoze.

Umukino uteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2017 saa cyenda n’igice (15h30) ku masaha ya Kigali.

Dore urutonde rw’abakinnyi 18 ba APR FC bari muri Zambia :

Emmery Mvuyekure, Kimenyi Yves, Rusheshangoga Miche l(capiten wa 2), Emmanuel Imanishimwe, Nsabimana Aimable, Rugwiro Hervé, Usengimana Faustin, Ngabonziza Albert (Capiten), Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Amran, Bizimana Djihad, Benedeta Janvier, Sekamana Maxime, Sibomana Patrick, Bigirimana Issa, Twizerimana Onesme na Nshuti Innocent


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA