AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

APR FC iri mu bihe byayo bibi, nyuma ya Gicumbi yananiwe no gutsinda Musanze FC

APR FC iri mu bihe byayo bibi, nyuma ya Gicumbi yananiwe no gutsinda Musanze FC
3-03-2017 saa 17:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6180 | Ibitekerezo

Ikipe ya APR FC iri mu bihe byayo bibi, kuburyo kubona amanota atatu hashize igihe byarabaye ingorabahizi. Nyuma yo gutsindwa na Gicumbi FC mu mukino w’ikirarane wabaye kuwa Gatatu tariki 1 Werurwe 2017 1-0, yananiwe no gukura amanota atatu kuri Musanze FC.

Mu mukino wa shampiyona wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC yari iri imbere y’abakunzi bayo benshi bo mu mujyi wa Kigali, yanganyije na Musanze FC 1-1, n’iki gitego cyo kwishyura ikaba yakibonye hamana.

Muri uyu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru, Musanze niyo yabonye igitego cyayo cya mbere ku munota wa 38 kuri penaliti yakozwe na Imanishimwe Emmanuel wakoze umupira mu rubuga rw’amahina, Musanze yinjiza neza penaliti iba ifunguye amazamu.

Igice cya mbere cy’umukino cyarinze kirangira ari icyo gitego kimwe ku busa, igice cya kabiri nacyo amakipe yombi agaragaza guhangana bikomeye, ku munota wa 80 APR FC iza kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Sibomana Patrick, umukino urangira ari 1-1.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA