AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Abasore b’Amavubi bageze i Kigali nta molare

AMAFOTO : Abasore b’Amavubi bageze i Kigali nta molare
1er-04-2021 saa 09:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1442 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, ikipe y’Igihugu Amavubi yaraye igeze i Kigali aho ivuye muri Cameroon mu mikino yo gushaka itike yerecyeza muri CAN ariko ikaba itarahiriwe.

Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu, abatoza ndetse n’abandi bari bajyanye n’iyi kipe, baraye bahagurutse i Douala muri Cameroon mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Werurwe.

Nyuma y’amasaha atanu, bahise bagera i Kigali aho bahise berecyeza i Nyamata kugira ngo bategereze ibisubizo by’ibizamini bya Covid-19 bafashwe bakigera ku kibuga k’indege cya Kanombe.

Ikipe y’u Rwanda ikubutse muri Cameroon nyuma yo gukina umukino wayihuje n’ikipe ya kiriya gihugu aho amakipe yombi yanganyije 0-0 bituma ikipe y’u Rwanda itabasha gukomeza mu gikombe cya Africa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA