AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wari uzi abagabo bagira amahirwe yo kubona amabere y’abagore bibongerera amahirwe yo kuramba ?

Wari uzi abagabo bagira amahirwe yo kubona amabere y’abagore bibongerera amahirwe yo kuramba ?
1er-02-2024 saa 07:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 8651 | Ibitekerezo

Kimwe mu bishobora gufasha umugabo kurama ku Isi, harimo kuba yajya agira amahirwe yo kureba amabere y’umugore, nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo mu Budage.

Ubu bushakashatsi bushya, buvuga ko umugabo ugira amahiwe yo kureba n’amaso ye amabere nibura iminota icumu ku munsi, bimwongerera amahirwe yo kubaho igihe kinini, ugereranyije n’utajya ayaca iryera.

Abahanga mu bushakashatsi bayobowe na Dr Karen Weatherby wo mu Budage, bemeza ko iyo umugabo abashije kureba amabere y’umugore, bizamura imisemburo y’ibyishimo n’ibinezaneza bikamutahamo, ku buryo ako kanyamuneza gashobora kumufasha kuramba.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku igerageza ry’imyaka itanu ku bagabo bagera muri Magana atanu, aho 1/2 cyabo, ni ukuvuga 250, bavuze ko bagize amahirwe yo kujya babona amabere nibura mu minota 10 ku munsi, bagaragaweho kugira ubuzima bwiza.

Ni mu gihe abataragerageje kureba iki gice cy’umubiri w’umugore, bo bagaragaje ko hari ibibazo biri mu buzima bwabo by’umwihariko mu mitekerereze, ku buryo bigenda binagabanya igihe cyabo cyo kuramba.

Ku bw’iyi mpamvu, abashakashatsi bemeje ko kuba umugabo yajya yitegereza amabere y’umugore, bimwongerera igihe cyo kuramba.

Ikindi kandi ngo ni uko abagabo babasha kureba amabere binabongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, na yo iri mu ngingo ishobora gufasha umugabo kurama.

Ikindi ngo ni uko abagabo babasha kureba amabere, ndetse bakanayakoraho, bibarinda kugira umunaniro ukabije uzwi nka ‘Stress’.

Bavuga kandi ko ibyiza byo kuba abagabo bareba amabere y’abagore, binagaragazwa no kuba umubare munini w’abagabo, bakunda kurangarira iki gice cy’umugore, mu gihe hari uwagerageje kucyerekana, ku buryo bigoye ko hari umukobwa cyangwa umugore wanyura ku mugabo yerekanye icyo gihe, ngo abure kunagaho akajisho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA