Umugabo w’umuherwe rwo muri Turukiya yajyanye mu nkiko umuganga yishyuye akayabo ngo amwongerere ingano y’igitsina cye, ariko aho kugira ngo kiyongere kikagabanuka.
Uyu mugabo witwa İlter Türkmen asanzwe akorera Banki y’ahitwa Tekirdağ muri Turkey, ubu rero we n’umuganga Dr. Haluk Soylemez rurageretse, nyuma y’uko amwizeje ko azamubaga igitsina cye kikiyongeraho santimetero 3, ariko ahubwo kikaba cyagabanutseho 1 Cm.
Aramurega mu nkiko, ndetse akasaba indishyi z’akababaro z’ibihumbi 500 z’amafaranga akoreshwa muri Turukiya anganga n’ibihumbi 16 USD (arenga Miliyoni 17 Frw).
Uyu mugabo we n’abamwunganira mu nkiko, bavuga ko yabazwe inshuro ebyiri kandi ko ubwo buvuzi bwo kumubaga bwamuteye ububabare bukabije ariko ko yabyihanganiye kuko yari azi ko icyo yifuzaga kizagerwaho, none aho kugira ngo kigerweho cyasubiye inyuma.
Ngo muri Mutarama 2022, uyu mugabo witwa İlter Türkmens yagiye kwibagisha kwa Dr. Soylemez, aza kuhazaharira cyane, amara ukwezi kose atabasha kugenda, ariko aza kongera kujya kwibagisha.
Uku kubagwa kose, kwamuteraga ububabare, ariko ngo ikibabaje ni uko ibyo yifuzaga bitabaye nk’uko uwo muganga yabimwizezaga ahubwo igitsina cye kikaba cyararushijeho kuba kigufi.
Ikindi cyamubabaje ngo ni uko igitsina cye ubu gifite inkovu nyinshi ariko ngo ikibabaje ni uko yifuzaga ko igitsina cye kiva kuri 12 Cm kikagira 15 Cm, none ahubwo ubu ngo gifite 11 Cm.
Ni mu gihe uyu muganga we avuga ko n’ubundi igitsina cy’uyu muganga cyari gifite izi santimetero, ndetse akisobanura avuga ko impamvu kitabaye kirekire nk’uko yabyifuzaga, ari ikibazo cy’imiterere y’umubiri we, naho kuri we ngo ntacyo atari yakoze.