Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umufasha wa Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia witabye Imana, ndetse n’abaturage b’iki Gihugu bose muri rusange.
Ni mu butumwa Perezida Paul Kagame yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024.
Perezida Paul Kagame yagize ati “Nihanganishije mushiki wanjye Monica Geingos, Umuryango wose ndetse n’abaturage ba Namibia ku bw’urupfu rw’umuvandimwe wanjye akaba n’inshuti yanjye Perezida Hage Geingob.”
Muri ubu butumwa bw’Umukuru w’u Rwanda, yakomeje avuga ko ibikorwa bya nyakwigendera, bizahora bizirikanwa n’abazabaho mu gihe kiri imbere.
Yagize ati “Imiyoborere ye kuva ku rugamba rwo kubohora Namibia, imirimo ye yose yo gukorera abaturage ndetse n’umuhate mu kubaka Afurika Yunze Ubumwe, bizahora bizirikanwa mu bihe biri imbere.”
Perezida Hage Gottfried Geingob, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 04 Gashyantare 2024, azize uburwayi bwa Kanseri.
Yabaye Perezida wa Gatatu wa Namibia, akaba yaranagize indi myanya ikomeye mu Gihugu, irimo nko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe.
UKWEZI.RW