Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020, nibwo umugore witwa Nyiraminani Julienne wo mu Mudugudu wa Cyiha, Akagari ka Rwantonde mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, yatawe muri yombi ari kumwe n’abakobwa be batatu, bashinjwa kwica urw’agashinyaguro Habineza Francois, uyu akaba yari umugabo wa Nyiramunani akaba ari na we se w’abo bana. Ibi byaciye igikuba muri aka gace, cyane ko ibyabo byari byarabaye agatereranzamba.
Ubwo ikinyamakuru Ukwezi cyageraga ahabereye aya mahano, twaganiriye n’abantu batandukanye barimo abaturanyi, abavandimwe ba nyakwigendera, umubyeyi wa nyakwigendera waniboneye n’amaso ye umuhungu we yicwa, ndetse n’umuyobozi w’isibo wagiye arwana kenshi n’amakimbirane y’uyu muryango.
REBA VIDEO UMENYE UKO BYAGENZE BYOSE HANO :
Icyo bose bahurizaho ni uko Habineza na Nyiraminani, ku ikubitiro bapfuye ko umugabo yashinjaga umugore we uburaya, bikaza gukurura amakimbirane yatumye biza kugera ubwo umugabo afungishwa n’umugore we ariko yafungurwa agahunga urugo akajya kwibana, aho yagiye nawe aza gushaka inshoreke.
Nyiraminani ngo yaje kumwangisha abana yibyariye, kuva ubwo bafatanya urugamba rwo kumurwanya kugeza ubwo bamubwiye ko bazamwica maze kuri uyu wa Gatatu bamusanga mu murima arimo guhinga baramwica. Ibi byaciye igikuba muri aka gace byabereyemo, kuburyo abo twaganiriye bageraga aho bagafatwa n’ikiniga bakarira.
REBA VIDEO UMENYE UKO BYAGENZE BYOSE HANO :