AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umusore yiturikirijeho igisasu muri Kigali

Umusore yiturikirijeho igisasu muri Kigali
7-05-2020 saa 20:05' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4911 | Ibitekerezo

Umusore utaramenyekana yiturikirijeho igisasu I Remera mu mujyi wa Kigali. Polisi y’u Rwanda, RIB n’abavuzi bamaze kugera aho byabereye.

Ahagana saa kumi n’ebyiri nibwo iki kibazo yabereye ahitwa kwa Nayinzira mu Izindiro urenze ku cyapa cy’imodoka. Ni ahantu hari Salon de Coiffure. Bamwe mu batangabuhamya, babwiye umunyamakuru wa Igihe ko hari umusore waje arababaza ati “iki murakizi ?”. Ngo icyo gihe yaberekaga Grenade ariko ayiberekera ku ruhande ari no kuyifungura.

Hari amakuru avuga ko uyu musore witurikije yitwa Eric, ngo yari afitanye ikibazo na nyiri isaro gusa ngo ntabwo icyo kibazo kiramenyekana. Umwe mubari aho iki kibazo cyabereye yavuze ko hari abakomeretse.

Umwe mu bari muri iyo saloon yahise amusanga ashaka amufata kugira ngo atayibatera, hanyuma ihita imushwanyukana arapfa.

Uri aho iki kibazo cyatangaje ko ubu hashyizwe ibirango bigaragaza ko hari gukorerwa iperereza ku buryo nta muntu wemerewe kuhanyura.

Abaturage bavuga ko uyu muntu witurikije bari basanze bamubona ndetse ngo yari umukiriya w’iyi saro yiturikirijemo.

Umwe mu bogosha muri saro avuga ko uwinjiranye iyi grenade yamaze kuyifungura itangira gucumba umwotsi, bamubwiye ngo nasohokane icyo kintu ihita imuturikana mu gihe bari bagiye kumusohora. Muri iyi Salon de Coiffure kandi harimo abantu benshi bagiye kwiyogoshesha, bamwe bakomeretse byoroheje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA