AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uko Gitifu wa Nyamirambo yabajijwe ibyo kuba asambanya umugore bakorana nyuma akegura - VIDEO

Uko Gitifu wa Nyamirambo yabajijwe ibyo kuba asambanya umugore bakorana nyuma akegura - VIDEO
10-06-2020 saa 07:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 19576 | Ibitekerezo

Umugabo ufite umugore ukora mu biro by’umurenge wa Nyamirambo yavuze ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge yamusambanyirizaga umugore, avuga ko iki kibazo yakigejeje ku nzego bireba ndetse ko afite ibimenyetso by’ibyo avuga.

Uyu mugabo avuga ko ikibazo yakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyarugenge ndetse agaha n’ibimenyetso. Mutuyimana Gabriel wari Umunyababanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirambo yamaze gusezera kuri uyu mwanya avuga ko asezeye ku mpamvu ze bwite.

Ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi hari gukwirakwira ijwi bivugwa ko ari irya Mutuyimana ari gutereta umugore w’uyu mugabo, amwiginga ngo amuhe umwanya basambane ni uko atabivuga mu buryo bweruye.

Uwasambanyirizwaga umugore ikifuzo cye ni uko Mutuyimana Gabriel yakurikiranwa n’amategeko kuko gusezera ku kazi bidahagije kuko ashobora kuba yaragasezeye kubera isoni, ati “Isoni si igihano”.

Uyu mugabo avuga ko akomeje kubana n’umugore we kuko ngo ntabwo yakwanga umugore we kuko ngo ibigaragara umugore yashutswe n’umuyobozi we.

Akomeza avuga ko kuri ubu agendana ubwoba akeka ko Mutuyimana Gabriel ashobora kumugirira nabi.

Uyu mugabo avuga ko umugore akira kumenya ko ikibazo cyamenyekanye yahunze urugo ariko Umuyoboz Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge afasha uyu muryango, bituma uyu mugabo ababarira uyu mugore, aramuhamagara amusaba kugaruka mu rugo.

Ati “Kubera izo nama nagiriwe, ninjye wamuhamagaye nti ngwino unsabe imbabazi nguhe imbabazi, aratinyuka”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA