AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana

Sobanukirwa ibijyanye n’ibirango by’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibyiciro byayo n’uko arutana
15-05-2016 saa 00:01' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 115231 | Ibitekerezo 88

Benshi mu bakunzi b’ikinyamakuru Ukwezi.com, bagiye badusaba ko twazabasobanurira ibijyanye n’amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda, ibirango bya buri peti ndetse n’uko amapeti agenda arutanwa. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibisobanuro by’aya mapeti duhereye ku ipeti rito dufite mu Rwanda, kugeza ku rinini.

Amazina y’amapeti y’ibisirikare bitandukanye ku isi, ubusanzwe aba ahuye ariko hakabaho umwihariko mu bijyanye n’ibirango bimwe na bimwe, cyane ko nko mu Rwanda usanga hari abasirikare bakuru bafite amapeti arimo ikirangantego cy’igihugu. Muri iyi nkuru, turabagezaho amapeti y’igisirikare cy’u Rwanda tuyakubiye mu byiciro.

Ubusanzwe ibyiciro bikuru by’amapeti y’ingabo z’u Rwanda ni bibiri, ariko buri cyiciro nacyo kikagenda kibamo ibyiciro bito. Ibyo byiciro binini, ni icy’abasirikare bo mu rwego rwa ofisiye (Officers) ndetse n’icyiciro cyo mu rwego rw’abatari ofisife. Mu cyiciro cy’abasirikare batari abofisiye, amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’ibara ry’umukara, mu gihe abofisiye bose amapeti yabo aba agaragara mu buso bw’icyatsi cy’ibara rya gisirikare bakunda kwita "Vert militaire".

ICYICIRO CYA MBERE : ABASIRIKARE BATO

Ubusanzwe abasirikare bato, ari nabo rwego rwa mbere ; haba harimo ipeti rya mbere abasirikare bato baheraho, ariko abafite iri peti nta kirango cy’ipeti ryabo kibaho, ahubwo bahabwa izina rya "Private" hakongerwaho izina ryabo.

Irindi peti ribarizwa mu basirikare bato, ni irya Corporal, rigaragazwa n’ikirango cy’inyuguti ebyeri za ’V’.

ICYICIRO CYA KABIRI : ABA SOUS OFFICIERS

Icyiciro cy’abasirikare bitwa mu rurimi rw’igifaransa aba "Sous-Officiers", gitangirira ku musirikare ufite ipeti rya Sergeant, iri rikagaragazwa n’ikirango cy’inyuguti eshatu za ’V’. Ipeti rikurikiraho ni irya Staff Sergeant, rigaragazwa n’ikirango kimeze nk’icy’ipeti rya Sergeant ariko rikiyongeraho akarango gafite ishusho nk’iy’umwashi kajya hejuru.

Nyuma y’iri peti, hakurikiraho ipeti rya Sergeant Major, umusirikare urifite akaba yambara ikirango kirimo akarongo kamwe gasa n’agatambitse. Nyuma y’uyu haza ufite ipeti rya Warrant Officer II, uyu akaba agaragazwa n’ikirango cy’uturongo tubiri dutambitse, hanyuma agakurikirwa n’ufite ikirango cy’uturongo dutatu dutambitse, uyu akaba yitwa Warrant Officer I.

ICYICIRO CYA GATATU : JUNIOR OFFICERS (ABOFISIYE BATO)

Iyo ugeze muri iki cyiciro, uba watangiye kujya mu basirikare bo mu rwego rwa ofisiye. Uretse kuba umusirikare ugeze muri uru rwego ahita anatangira kwambara amapeti ari mu birango biri mu buso bw’ibara ry’icyatsi cya gisirikare, anatangira kwambara amapeti ye ku mpande zombi, urw’iburyo n’urw’ibumoso, bivuga ko ibyo aba yambaye ku rutugu rumwe bigaragara no ku rundi rutugu, mu gihe abatari abofisiye bo bambara amapeti yabo ku ruhande rumwe gusa, uretse Sergent Major, Warrant officer II na Warrant officer I. Ibirango by’amapeti y’abasirikare bo kuri uru rwego byose, bigaragara mu nyenyeri, ariko izi nyenyeri zikaba nazo ari izo mu rwego rwa mbere, kuko hari izindi nyenyeri zo mu rwego rwo hejuru tuza kubona hasi.

Ipeti rya mbere mu bofisiye bato (Junior Officers), ni Second Lieutenant rikaba rirangwa n’inyenyeri imwe. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant rirangwa n’inyenyeri ebyeri, hanyuma irya gatatu rikaba irya Captain rirangwa n’inyenyeri eshatu.

ICYICIRO CYA KANE : SENIOR OFFICERS (ABOFISIYE BAKURU)

Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abofisiye bakuru, ahita atangira kubona ipeti ririmo ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu. Iki cyiciro kandi nacyo kibamo ibirango by’inyenyeri ariko nazo zo ku rwego rwa mbere nk’izo twabonye mu bofisiye bato.

Ipeti rya mbere muri iki cyiciro, ni irya Major, rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego. Iri peti rikurikirwa n’irya Lieutenant Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego cy’igihugu, kongeraho inyenyeri imwe. Ipeti rikurikiraho ari naryo rikuru muri iki cyiciro, ni irya Colonel rirangwa n’ikirango cy’ikirangantego hamwe n’inyenyeri ebyeri. Guhera kuri Colonel, abasirikare batangira kwambara n’ibindi birango by’ibara ry’umutuku bakunda kwita ibirokoroko, ariko ibi si amapeti ndetse binambarwa ku makora y’ishati aho kuba ku rutugu.

ICYICIRO CYA GATANU : GENERAL OFFICERS (ABAJENERALI)

Umusirikare ugeze mu cyiciro cy’abajenerali, aba ageze mu cyiciro gikomeye cyane mu gisirikare. Muri iki cyiciro, amapeti arangwa n’ibirango bitandukanye n’ibyo mu bindi byiciro. Inyenyeri z’abasirikare bari muri iki cyiciro ziba zihariye, zishashagirana kandi zitandukanye n’izo mu rwego rwa mbere twabonye haruguru.

Ipeti rito mu cyiciro cy’abajenerali, ni irya Brigadier General rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri peti rikurikirwa na Major General uba yambaye ipeti ririho ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri ebyeri ndetse n’ishusho y’intwaro. Iri naryo rikurikirwa na Lieutenant General, umusirikare ufite iri peti akaba yambara ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri eshatu ndetse n’ishusho y’intwaro. Ipeti rya nyuma muri iki cyiciro, ni rya General, bamwe bakunda kwita "Full General", iri rikaba rirangwa n’ikirangantego cy’igihugu, inyenyeri enye ndetse n’ishusho y’intwaro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 88
Iransubije Kuya 31-08-2021

Turabashi miye mukutugezaho amakuru atubwira uburyo amapeti ahagaze RDF kundacyane

Iransubije Kuya 31-08-2021

Turabashi miye mukutugezaho amakuru atubwira uburyo amapeti ahagaze RDF kundacyane

Theogen Kuya 13-08-2021

Murako RDF turabakunda

kwizera bosco Kuya 13-12-2020

Murakoze cyane kutubwira ibyiciro byamapeti , nonese konarajyije amashuri atatu yisumbuye nkabanifuza kuba ingabo yigihugu ndabigenzute ?ko bataratanga itangazo ryo kwiyandikisha.

Ruzindana Thierry Kuya 21-07-2020

Thank you for your explanation..

Gullain Kuya 4-05-2020

Murakoze

Mungwarakarama deo Kuya 1er-05-2020

Murakoze cyane
muzatubwire na RNP

Gasigwa jean bosco Kuya 28-04-2020

Turabashimiye, ariko muzadusobanurire Naya RNP

Gasigwa jean bosco Kuya 28-04-2020

Turabashimiye, ariko muzadusobanurire Naya RNP

Dunga Kuya 27-04-2020

Nonese mbabaze ntawugira_Igihanga cyintare ? nabonye_Igihangacyintare nikirangantego ninyeyeri kumapeti

Dunga Kuya 27-04-2020

Nonese mbabaze ntawugira_Igihanga cyintare ? nabonye_Igihangacyintare nikirangantego ninyeyeri kumapeti

Aa Kuya 13-12-2019

Ahubwo se ko numvise ba marichal bite

Aa Kuya 13-12-2019

Ahubwo se ko numvise ba marichal bite

EMMANUEL Kuya 6-06-2019

MUZATUBWIRE IPETA AGERAHO AKAGIRA ABAMURINDA

Gaparata mazimpaka emmanuel Kuya 31-01-2019

Turabashimiye none Police yo bimeze gute byose nikimwese ? Murakoze cyane

NIKWIGIZE Kuya 7-12-2018

thx ndabemera mura

Herve Kuya 4-12-2018

Muzadushakire amapeti y’abitwa aba air force mu rurimi rw’icyongereza ndetse n’aba special force murakoze.

cazy Kuya 23-08-2018

murakoze cyane.muzatubwire amapeti y ingabo za france na russia

niyo Kuya 16-08-2018

ko mbona inkeragutabara zigira uturongo na securite bo babihabwa nande ?

Anaclet Kuya 4-01-2018

ths kbs muri abantubagabo

Anaclet Kuya 4-01-2018

ths kbs muri abantubagabo

NAKAS Kuya 29-08-2017

Thx

Kade Kuya 28-08-2017

Ntabwo byuzuye !
Harabura ibisobanuro by’ibindi bimenyetso biba ku makora y’ishati, bamwe bita ibirokoroko.

BYAKUBAHO ABUBA Kuya 19-06-2017

Nibyiza kutubwira uko abasirikare barutanwa, ariko ntabwo mwatubwiye imishahara yabo. Murakoze

gatera albert Kuya 16-06-2017

murakoze ku mapeti ya gisirikari mwatubwiye ko mutavuze Amapeti y’aba marine , aba armee de l’air ,niya ba kizimyamoto.kandi muhindure ayo mapeti mu Kinyarwanda turashaka kubimenya

Elysee Kuya 15-06-2017

Muzatubwire Ku Ma Peti Y’abasilikari Ba Usa Kuko Turabikeneye.

MUTABAZ Kuya 5-06-2017

NATWE MUMUTUBARIZE ICYAVUGA KURWANDA

NYIRAHIRWA VERONIQUE Kuya 30-05-2017

BYIZA CYANE NABAKUNDAGA NONE BIRARENZE

Mbonimpa Kuya 3-05-2017

Hanyuma se bijya bibaho ko umuntu yasimbuka ipeti agafata iryisumbuyeho cyane bitewe n’ibikorwa yakoze ?

Eddy king Kuya 2-05-2017

Muzatubwire kubirango by a mapati ya police yu Rwanda tubaye tubashimiye amakuru mutujyezaho meza

Olivier ntamakemwa Kuya 27-03-2017

Nibyiza kubimenya knd turabashimira pe

Bizimana Kuya 11-02-2017

Eeeeeeeeee. Kumbe nuko bimeze ! Nge narinziko sergeant major aruta major.
Leuntenant colonel Aruta colonel

Gen major nkumva aba abayoboye bose Aruta na General

ildephonse Kuya 11-02-2017

Nibyiza cyane ko tumenye amapeti yabavandimwe F.P.R oyeeer RDF oyeee

ildephonse Kuya 11-02-2017

Nibyiza cyane ko tumenye amapeti yabavandimwe F.P.R oyeeer RDF oyeee

filius niyomugabo Kuya 14-11-2016

ndabashimiye cyane kubw"amakurumeza yo kutugezaho uko ayamapeti agenda asumbana nahoze nifuza kubimenya none murakoze
turabakunda

ntaganira iman michael Kuya 13-11-2016

muraho neza, igitekerezo cyange nuko abasilikare nabo bakongezwa umushahara, kuko nimuto cyane !!!! kandi n,abasilikare barwaye batabash kujya mubutumwa(mission) rwose mukabatekerezaho ! KUKU MUBIGARARA bavunikira ubusa, ntamusaruro, ntakwiyubaka ndetse ntanokubaka umuryango, rwose mutubabariye mwazakor, ubuvugizi,

ntaganira iman michael Kuya 13-11-2016

muraho neza, igitekerezo cyange nuko abasilikare nabo bakongezwa umushahara, kuko nimuto cyane !!!! kandi n,abasilikare barwaye batabash kujya mubutumwa(mission) rwose mukabatekerezaho ! KUKU MUBIGARARA bavunikira ubusa, ntamusaruro, ntakwiyubaka ndetse ntanokubaka umuryango, rwose mutubabariye mwazakor, ubuvugizi,

Nsengiyumva Kuya 11-11-2016

izi nkuru zombi RNP na RDF zirashimishije hasigaye RCS, biratuma tumenya agaciro kabo, nari nzi ko ukomeye cyane ari ufiteho inyenyeri none Major arantunguye !!!

nice Kuya 7-11-2016

imishara yabasirikare kontayo mwavuze ?

kwitonda abdl Kuya 7-11-2016

Murakoze cyane

kwitonda abdl Kuya 7-11-2016

Murakoze cyane

munyanziza theoneste Kuya 9-10-2016

NIBYIZA CYANE TURASOBANUKIWE,THX

Darren Kuya 3-10-2016

Abo ba Adjudant uvuga nibo bita Warrant officers mu cyongereza wangu ntabwo wakurikiye !

Innoncent Kuya 21-09-2016

Natwe mudushyere mugisirikari !

Dr Ntambara Kuya 7-09-2016

Ufora ipeti ryanye ndamugororera.

dodo Kuya 7-09-2016

muzadusobanurire namapeti yabakora muri RCS( RWANDA CORRECTION SERVICE). TURABIKENEYE CYANE !

bertrand Kuya 17-06-2016

mwiriweneza ? amakuru yanyu ? turabashimiye cyane kubyiza muddusangije bityo twese tugiye kumenya neza uko tugomba kurushaho kubana nabakuru bacu mukazi Imana ibakomeze murakoze akazi keza

bertrand Kuya 17-06-2016

mwiriweneza ? amakuru yanyu ? turabashimiye cyane kubyiza muddusangije bityo twese tugiye kumenya neza uko tugomba kurushaho kubana nabakuru bacu mukazi Imana ibakomeze murakoze akazi keza

RWAMANYWA Jerome Kuya 4-06-2016

ko utavuze Marchal ? ntabaho ?

You Kuya 4-06-2016

Aba général tugira mu Rwanda ni bangahe ni bande amazina.

NSENGIYUMVA JEAN DE DIEU Kuya 4-06-2016

MURAKOZE MUZADUSHAKIRE NAYA BARUMUNA BABO BABAPOLICI

Olivier Kuya 4-06-2016

Murakoze kudusobanurira uko inzego nkuru zagisirikare zikurikirana.Turabashimiye

Olivier Kuya 4-06-2016

Murakoze kudusobanurira uko inzego nkuru zagisirikare zikurikirana.Turabashimiye

EK Kuya 3-06-2016

Mutugezeho naya RNP ?

EMY Kuya 3-06-2016

MUDUSOBANURIRE TWATUNTU BAMBARA KU MAKORA TWUMUHONDO TURI MUBUSO BUTUKUTA. KANDI NGIRANGO NATWO TURATANDUKANYE KUKO HARI UTUBA ARI TURETURE UTUNDI ARI TUGUFI.

Jockey john Kuya 3-06-2016

RDF MURI ABAMBERE

simple Kuya 18-05-2016

mn, uri umuntu wumugabo pe

simple Kuya 18-05-2016

mn, uri umuntu wumugabo pe

sollo Kuya 17-05-2016

murakoze cyane rwose kutwereka ibyo bamwe tutari tuzi Na ya porice araducanga muzayatubwireho.

Rwagatera jean paul Kuya 17-05-2016

none se ipeta rya marchal njya numva ryo riba rimeze gute. ese ribaho cg ni ukubeshya ?

  • 1
  • 2
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA