AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Uwari ufitanye amakimbirane n’umugore we bamusanze yiyahuye

Rusizi : Uwari ufitanye amakimbirane n’umugore we bamusanze yiyahuye
7-02-2021 saa 15:07' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2406 | Ibitekerezo

Rudahunga Boniface wo mu Mudugudu wa Kabuyange, Akagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, uvugwaho kuba yari asanzwe abana mu makimbirane n’umugore we, bamusanze yiyahuye mu mugozi yiyahuye.

Uyu mugabo yabonetse mu masaha y’umugoroba ahagana saa 19h00 z’ijoro, ku wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, ubwo basangaga uyu RUDAHUNGA Boniface w’imyaka 45 y’amavuko yiyahuye.

Umwana we yasanze Se yimanitse mu mugozi mu nzu ye yabagamo ahita apfa. Ntiharamenyekana impamvu yamuteye kwiyahura.

Yari agerageje kwiyahura ku nshuro ya gatatu. Kubera amakimbirane ntiyabanaga n’umugore we, kuko we yari acumbitse mu Kagari ka KIGENGE.

Rwango Jean de Dieu Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Nzahaha yabwiye Umuseke ko uriya mugabo bamusanze amanitse mu kagozi. Ngo yashatse umugore wa mbere babyarana abana 4, ariko aza gupfa, nyuma ashaka uwa kabiri babana mu makimbirane, bari barabyaranye abana 3.

Yavuze ko Umugore yari yagiye kuba ahandi ahunze umugabo, amusigana n’abana be.

Ati “Nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi. Nabimenye mpamagawe na Gitifu w’Akagari ngo yari kumwe n’umwana amusaba kujya gushaka ubwatsi bw’inka, umwana avuye kwahira yasanze Se yiyahuye.”

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zahageze (Police na RIB), umurambo we urajyanwa kwa Muganga ngo ukorerwe ibizamini by’isuzuma (Autopsy) ku Bitaro bya Mibirizi cyangwa Gihundwe.

Ku isi abantu 800,000 bapfa buri mwaka bazize kwiyahura, nibura umuntu umwe aba apfuye mu masegonda 40 kubera iyo mpamvu.

Kwiyahura bishobora guterwa n’agahinda gakabije, kwiheba no kunanirwa kwakira ibibazo umuntu afite.

Urubuga rw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ruvuga ko kwiyahura byiganje mu rubyiruko rufite imyaka 15-19 ni impamvu ya gatatu ihitana benshi bafite iyo myaka.

Imibare igaragaza ko 79% by’abiyahura ari abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu bifite ubukungu bucagase.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA