AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Abambaye gisirikare banafite intwaro barashe umuturage

Rusizi : Abambaye gisirikare banafite intwaro barashe umuturage
13-02-2021 saa 12:27' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3067 | Ibitekerezo

Abantu bitwaje intwaro banambaye imyenda ya gisirikare baje mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi barasa umwe mu baturage. Ubuyobozi buvuga ko ari abajura kuko banambuye abaturage amafaranga.

Aba bantu bitwaje intwaro banambaye imyenda ya gisirikare, baje muri uriya Murenge uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwe mu baturage avumbura ko ari abajura, bahita bamurasa ariko ntiyapfa akaba yarahise ajyanwa ku bitaro bya Gihundwe muri kariya Karere.

Bariya bantu baje mu Kagari ka Kabahinda muri uriya Murenge wa Mururu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, babanje gushyira hamwe abaturage babambura amafaranga ku buryo bagiye bamaze kubakuramo 30 000 Frw.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rusizi, Kankindi Leoncie yavuze ko uwarashwe yahise ajyanywa “kwa muganga bari kumuvura kandi biragaragara ko azakira vuba kuko ntabwo yangiritse cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko bakoranye inama n’abaturage kugira ngo babahumurize kugira ngo ntibacikemo igikuba kuko bariya ari abajura atari abagizi ba nabi.

Yagize ati “Ejo twasuye abaturage tujya inama turabahumuriza tubigisha gutanga amakuru ku gihe na nimero bajya bayatangaho. Inzego z’umutekano zirimo zurabikurikirana zishakisha amakuru n’abacyetswe.”

Inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’ibanze zahise zitangira iperereza kugira ngo zimenye bariya bakoze kiriya gikorwa.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA