Umwana w’imyaka 14 wo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu yakomerekejwe na Geranade, ubu ari kwitabwaho n’abaganga.
Byabereye mu Kagari ka Rusesa umudugudu wa Rusongati kuri uyu wa 4 Kamena 2020, saa tanu na 40 z’amanywa.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanama Mugisha Honore aganira na UKWEZI yavuze ko uyu mwana w’imyaka 14 waturikanywe n’iki gisasu yari arangiye intama. Bikekwa ko intama ariyo yaba yakandagiye iki gisasu cyaturitse gusa iyo ntama yo ntacyo yabaye.
Ati “Umwana yari aragiye intama, birashoboka ko ibyo aribyo byose ari nk’intama yakandagiye igisasu, kiraturika ahita akomereka ku kaboko”.
Mugisha Honore avuga ko iyo biza kuba ari uyu mwana wakandagiye iki gisasu kiba cyaturikanye akaguru, none ngo cyakomerekeje akaboko.
Aho iki gisasu cyaturikiye ni hamwe mu habereye intambara y’abacengezi, ngo hari ibisasu byagiye bihasigara ari naho ubuyobozi buhera busaba abaturage kwitondera icyuma cyose babonye batakizi.
Mugisha ati “Dusanzwe tunabitoragura bitakomerekeje abaturage. Ubwo rero niwe wahuye n’icyo kibazo kiraturika kiramwangiza”.
Uyu mwana Nayituriki Desire kuri ubu ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Karambo. Ubuyobozi buvuga ko umwana atakomeretse bikomeye.
Ubuyobozi bw’Umurenge busaba abaturage kwirinda kujya bohereza abana mu mashyamba no kwitwarika icyuma cyose babonye batakizi.
Umurenge wa Kanama ni umwe mu mirenge y’akarere ka Rubavu ikora kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.