Mu rugo rw’umuturage wo mu Mudugudu wa Kabarora, Akagari ka Rugerero, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, habonetse igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade gishaje.
Abatuye muri aka gace bavuga ko muri mu myaka yo mu 1998 ubwo habaga intambara y’abacengezo, hariya hahoze haba abacengezi benshi.
Iki gisasu cyabonywe n’abana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mutarama 2021 bahise babibwira ba nyiri uru rugo na bo bihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Nkurunziza Faustin, yabwiye Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru ko bakimara kubimenya bihutiye kujyayo bagahita bamenyesha inzego z’umutekano.
Yagize ati “Twavuganye n’inzego z’umutekano ubu barangije kukijyana. Turacyakurikirana kugira ngo hamenyekane uko cyahageze.”
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko mu gihe babonye ibikoresho nka biriya badasobanukiwe bakwiye kugira amakenga ahubwo bakihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi.
Uriya Murenge uri mu yabereyemo imirwano ubwo habaga intambara y’abacengezi mu myaka yakurikiye Jenoside yakorewe Abatutsi.
UKWEZI.RW