AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rubavu : Amarira nyuma y’urupfu rwa Tuyishime wafunzwe yakubiswe, intandaro ni amafaranga 100

Rubavu : Amarira nyuma y’urupfu rwa Tuyishime wafunzwe yakubiswe, intandaro ni amafaranga 100
21-10-2020 saa 15:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8854 | Ibitekerezo

Tuyishime Jean Pierre w’imyaka 32 y’amavuko, yashyinguwe mu mpera z’icyumweru gushize nyuma yo kurembera aho yari afungiye mu mujyi wa Gisenyi, aho bivugwa ko yafungiwe yakubiswe bikomeye ndetse uwamukubise bapfa amafaranga y’u Rwanda 100 ubu akaba akidegembya atarigeze agezwa imbere y’ubutabera.

Nk’uko bivugwa n’abantu batandukanye barimo abaturanyi n’abo mu muryango wa nyakwigendera, uwo musore ngo yari asanzwe akora akazi ko gushyira abagenzi mu modoka, abo bakunze kwita abakarasi. Aho yakoreraga mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu ninaho yaje kugirana ikibazo n’umushoferi wanze kumuha amafaranga 100 yamwishyuzaga nk’igihembo cy’umuzigo yari amaze kumushyirira mu modoka.

Uko gushyamirana kwaje kuvamo ko yakubise inkokora umushoferi ava imyuna mu mazuru, undi aramwirukankana aramukubita bikomeye hanyuma ajya kumurega agaragaza ko ari we wakubiswe (umushoferi) hanyuma aza gufungirwa mu murenge wa Rugerero ari ahava ajyanwa mu mujyi wa Gisenyi aho yaje kurembera bimuviramo n’urupfu.

Abo mu muryango we kimwe n’umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Rugerero bavuga ko bitari bikwiye ko anafungwa kuko asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe yatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi. Kugeza ubu bagaragaza ko babangamiwe no kuba uwamukubise atarabihaniwe kandi azwi, gusa uyobora IBUKA mu murenge we agahamya ko bazakomeza gukora ubuvugizi n’izindi nzego ubutabera bukaboneka cyane ko n’umurambo woherejwe i Kigali ugapimwa.

IREBERE VIDEO UKO BABISOBANURA BYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA