Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi amabandi aherutse gutera umuturage wo mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aramutegamura amukomeretsa mu mutwe n’ibindi bice by’umubiri.
Abafashwe ni Habimana Jean Pierre, Ndayisabimana Pierre na Hakizimana Jean bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Kanama.
Ku rukuta rwa Twitter, Polisi yatangaje ko “Bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa Kanani Jean Claude ku mutwe mu rukerera rwo kuwa 24 Kanama 2020.”
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama, mugihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza. Uwakomeretse arimo kuvurirwa ku bitaro bya Gisenyi.
Mwiriwe,
Twafashe Habimana Jean Pierre, Ndayisabimana Pierre na Hakizimana Jean bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Kanama.
Bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa Kanani Jean Claude ku mutwe mu rukerera rwo kuwa 24 Kanama 2020. https://t.co/aGF36Q0hgr
1/2— Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 24, 2020