Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 14 Gicurasi 2020 rweretse itangazamakuru abantu batanu bakurikirwanyweho kwiba amafaranga y’abaturage abitse muri za banki bakoreshe ikoranabuhanga, isaba abaturarwanda kwirinda ko amarangamuntu yabo yabonwa n’uwari wese.
Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yavuze ko aba bantu iki cyaha bagikoze binyuze mu gusuwapisha amasimukadi ya banyiri amafaranga bagahamagara kuri za banki basaba guhindurirwa umubare w’ibanga.
Aba uko ari batanu barimo abafashwe bagerageza kubikuza amafaranga atari ayabo ibyo bikorwa biburizwamo n’abafashwe baramaze kuyabikuza.
Ati “Biracyegeranywa ariko bamaze kwiba amafaranga atari makeya. Kubera ko batari muri dosiye imwe hari nk’uwashoboye gutwara miliyoni 13, hari uwatwaye miliyoni 6 n’ibihumbi 170, hari uwatwaye amafaranga ibihumbi 900,…ariko hari n’ayashoboye gufatirwa ku mabanki atarabikuzwa agera kuri miliyoni 6 harimo miliyoni enye zafatiwe kuri BK na miliyoni ebyiri zafatiwe muri equity bank”.
RIB ivuga ko kubera abantu bari mu Isi y’ikoranabuhanga ibyaha by’ikoranabuhanga nabyo bigenda byiyongera, igasaba abaturarwanda kujya birinda ko ibyangombwa byabo by’umwihariko irangamuntu byabonwa n’undi muntu.
Urugero umuntu ugiye gufotoza irangamuntu nta kwiye kuyihasiga bamubwiye ko bitarakunda, kuko aba bagiye bahindura imibare y’ibanga nyuma yo gusuwapisha amasimukadi y’abandi bitwaje amafoto kopi y’amarangamuntu yabo.
Bamara kubona simcard bagahita bahamagara kuri banki bakoresheje izo simcard bagasaba ko imibare y’ibanga ikoreshwa mu kubikuza hakoreshejwe mobile banking ihindurwa, bakazabona uko biba ayo mafaranga.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwanasabye abakora muri za banki kujya bagenzura neza mbere yo guha amafaranga uje kuyabikuza.