AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi umunyamakuru wa 7 mu gihe kitageze ku kwezi

RIB yataye muri yombi umunyamakuru wa 7 mu gihe kitageze ku kwezi
15-04-2020 saa 22:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8751 | Ibitekerezo

Urwego rw’ Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa 15 Mata 2020 rwatangaje ko rwataye muri yombi umunyamakuru wa Ishema TV witwa Niyonsenga Dieudonne. Abaye umunyamakuru wa karindwi utawe muri yombi mu gihe kitageze ku kwezi kumwe.

RIB yatangaje ko Niyonsenga Dieudonne alias Cyuma ufite TV Ishema ikorera kuri murandasi hamwe n’umushoferi we Komezusenge Fidele batawe muri yombi kubera ko barenze ku mabwiriza ya GumaMurugo mu rwego rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID19.

Abakekwa bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Ibi bibaye hashize iminsi RIB yihanangiriza abantu bose bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID19.

RIB yaboneyeho kongera kwibutsa ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, ko uwo ariwe wese uzarenga ku mabwiriza azakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.

Bivugwa ko Niyonsenga polisi yamusabye gusubira mu rugo arabyanga avuga ko ibyo bitamureba kuko ari umunyamakuru.

RIB mu butumwa yashyize kuri twitter yerekanye ko uyu munyamakuru n’ umushoferi we beretse inzego z’umutekano amakarita atari aya RMC.

Kugeza ubu mu Rwanda urwego rwigenzura rw’abanyamakuru nirwo rutanga amakarita y’itangazamakuru yemewe mu Rwanda.

Niyonsenga abaye umunyamakuru wa 7 utawe muri yombi muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira rya covid-19. Ni nyuma ya Nsengimana Theogene, umuyobozi w’ikinyamakuru Umubavu bivugwa ko yateranyije abaturage akabasaba kuvuga ko bahawe ibiribwa abizeza ko arabaha amafaranga ibihumbi 20 buri muntu.

Tariki 8 Mata nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi ni abanyamakuru babiri ba Afrimax tv bakurikiranyweho guteranya abaturage ngo babahe ibiribwa batamenyesheje ubuyobozi.

Abandi banyamakuru batawe muri yombi muri iyi minsi ni uwa Theeastafrican, uwa The new Times n’uwa Bromberg, aba uko ari batatu umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo banywa inzoga mu gihe gusurana muri iyi minsi bitemewe kubera gahunda ya gumamurugo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA