Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko umuntu urenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19 aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi giteganywa n’ingingo ya 230 mu gitabo cy’ibyaha n’ibihano.
Muri iyi minsi Polisi y’u Rwanda ikomeje guta muri yombi abantu banyuranya n’amabwiriza yo kwirinda covid-19.
Barimo abacuruza utubari two mu bikari n’abava mu ngo nta mpamvu zifatika bafite.
Kubera icyorezo cya covid-19 Abaturarwanda bose basabwa kuguma mu rugo uva mu rugo akaba ari ufite impamvu yumvikana, agiye kwivuza, agiye guhaha cyangwa agiye gukora imwe mu mirimo itarahagaritswe nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.
Ku rubuga rwa Twitter uwitwa Ignace Ntakirutimana yabajije RIB ibihano biteganyirijwe urenga ku mabwiriza ya Gumamurugo.
RIB imusubiza iramusubiza iti :“ Kurenga ku mabwiriza ya #GumaMuRugo mu mategeko byitwa kwigomeka ku buyobozi. Ingingo ya 230 itegeko ry’ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko iyo ubihamijwe n’urukiko, uhanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1)”.
Kuri uyu wa 24 Mata Polisi yatangaje ko yafashwe abantu barenga 40 bari barenze ku mabwiriza ya GumaMurugo.