AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yafashe umugabo wari watorotse ashinjwa kwica umugore we

RIB yafashe umugabo wari watorotse ashinjwa kwica umugore we
17-10-2020 saa 20:56' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3467 | Ibitekerezo

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko Nshimiyimana Emmanuel washakishwaga n’Ubugenzacyaha kubera icyaha akekwaho cyo kwica umugore we agahita atoroka yafashwe ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu.

RIB ivuga ko yafatiwe aho yihishahishaga mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego, Akagari k’Isangano, Umudugudu wa Kanyinya.

RIB ivuga ivuga ko ishimira abaturage batanze amakuru yatumye ukekwa afatwa. Ubu afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibungo aho ategereje gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Uyu wafashwe ashinjwa kuba yaratorotse amaze kwica umugore we, ubwo bwicanyi bukaba bwarabereye mu murenge wa Rukumberi w’akarere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasizurazuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA