Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco yasabye abaturarwanda ko muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda covid-19 baba baretse imyumvire ivuga ko inzoga iryoha isangiwe.
Yabitangaje kuri uyu wa 20 Mata 2020, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga abantu 28 barimo abagore 10 n’abagabo 18 bakurikiranyweho kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya covid-19 bakimurira utubari mu ngo zabo.
CP John Bosco Kabera avuga ko abantu badakwiye kurindira ko covid-19 yica umuntu wa mbere mu Rwanda kugira ngo babone ko ikaze.
Ati “Aba bantu bigaragara ko aho batuye batumira abantu bavuye mu mihana itandukanye bakagura inzoga bakazisangira, kandi muzi y’uko gahunda isaba umuntu kuguma mu rugo aho ari, agasohoka agiye gushaka serivise za ngombwa n’ubundi nk’uko byagaragajwe mu mabwiriza.”.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko bamaze iminsi batangaza ko ibi bintu bihari. Bamwe mu bari basanzwe bacuruza utubari batwimuriye mu ngo na bamwe mu baturage bagura inzoga bagatumirana bakazisangira. Ibi ngo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kwo kwandura no kwanduzanya coronavirus.
Ati “Ntabwo rero byemewe niyo mpamvu nyuma y’igihe kirekire abantu bababwira, ingamba rwose zikaze zirimo gufatirwa aba bantu kugira bafungwe bakurikiranwe. Kunywa inzoga ntabwo bibujijwe ariko niba waguze inzoga yinywere iwawe ureke guhamagara abandi bantu ngo baze musangire inzoga.”
“Ibi bintu by’umuco abantu bishyizemo ko inzoga iryoha isangiwe ntabwo aribyo muri iki gihe cyo kurwanya iki cyorezo”, niko Kabera yatangirije RBA.
Aba bantu bafashwe muri iri joro ryakeye, ku makuru yatanzwe n’abaturage Kicukiro, Kibagabaga na Gatenga.
Polisi yavuze ko nyuma y’uko bafashwe hagiye gukurikiraho ibiteganywa n’amategeko mu bucamanza. Gusa ntabwo yavuze ingingo y’amategeko ahana n’ibihano aba bantu bashobora guhabwa mu gihe bahamwa n’iri kosa ryo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus.