Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba n’ Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi burimo ubw’ibitaro bya gisirikare n’ishuri rya gisirikare.
Gen. Maj. Innocent Kabandana wari umuyobozi wungirije w’Inkeragutabara yagizwe umuyobozi mukuru w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako.
Brig. Gen. Ephrem Rurangwa wagizwe umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Col. Dr Etienne Uwimana yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe gucisha abantu mu cyumba mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Col. Kanobayire Emmanuel yagizwe umuyobozi wungirije w’ikigo cya gisirikare cya Gabiro.
Brig.Gen. Murenzi Evariste yagizwe umuyobozi wungirije wa task force division ushinzwe ubutegetsi, igenamigambi n’ibikoresho.
Maj. Kalisa Jean Claude yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’ ibikoresho muri diviziyo wa kane.