Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Nyaruguru burasaba abaturage kwirinda inda zitateganyijwe no gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda gutwita.
Ni nyuma y’aho ejo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2020 mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Runyombyi umurenge wa Busanze mu karere ka Nyaruguru habonetse umurambo w’umwana watawe mu musarane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busanze Ndamuramya Fidele yatangarije UKWEZI ko uyu murambo w’umwana wabonetse mu rugo rwa Sibomana Athanase ubwo bariho bavidura umusarane.
Yagize ati “Bariho bavidura umusarane, noneho uvidura asanga umufuka uzinze, afunguye asangamo imyenda izingiyemo umubiri w’umwana”.
Bikekwa ko hashize nk’imyaka ibiri bibaye bitewe n’uko uwo mubiri wangiritse cyane. Gitifu ati “Hagaragaraga akantu k’agatwe kariho n’umusatsi”.
Inzego z’ibanze zahise zimenyesha Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB batangira iperereza ngo harebwe ko hamenyekana uwabyaye uyu mwana akamuta muri uyu musarane w’inzu ikodeshwa yo mu isanteri ya Runyombyi.
Sibomana Athanase avuga ko uru rugo rwacumbitsemo abantu batandukanye mbere y’uko ajya kuyicumbikamo, ati “Sinamenya uwaba yarakuyemo inda muri abo bantu bose”. Ubuyobozi buvuga ko bategereje ibizava mu iperereza ati “ Kumumenya biragoye kuko nta muturage wigeze atanga amakuru mbere ariko nyine RIB napolisi bairi mu iperereza”.
Gitifu Ndamuramya yaganiriye n’abaturage abagira inama yo kwirinda gutwita batabiteganyije kuko aribyo biba intandaro yo kugwa mu byaha nk’ibi byo kwihekura.
Ati “Abaturage twabahaye ubutumwa burimo ko utateganyije gutwara inda yakoresha prudence kuko ibi ni ukwica”.