Umusore w’imyaka 19 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwica nyina amukubise isuka mu mutwe.
Uwo musore kuri ubu uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yari asanzwe abana na nyina w’imyaka 40 y’amavuko, mu Kagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibiziri.
Icyaha cyo kumwica akekwaho yagikoze ku wa Kane, tariki ya 28 Gicurasi 2020 bikaba bivugwa ko bapfuye ko yamubuzaga kugurisha imyaka kandi barayihinganye.
Umwe mu baturanyi babo yavuze ko uwo musore akimara gufatwa yavuze ko kwica nyina yabikoze ku wa Kane ahagana saa Mbili za mu gitondo abitewe n’uburakari kuko yari yamubujije kugurisha imyaka bahinganye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko uwo musore yafashwe ndetse ari mu maboko ya RIB.
Mu gihe uyu musore ukekwaho icyaha kizaba kimuhamye, azahanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ku cyaha cy’ubwicanyi ndetse no gushinyagurira umurambo bityo abe yahanishwa gufungwa burundu.