RIB yatangaje ko yafashe Ndayishimiye Samuel, Ntaganda Jean na Gisubizo Emmanuel bakurikiranweho icyaha cyo kwica Karwera Peruth, ubwicanyi bwakozwe tariki ya 16/10/2020 bamuziza ko ngo yaroze umugore w’umwe muri bo.
Icyaha cyakorewe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira, Akagari ka Migina, Umudugudu wa Bugina.
Abakekwa bafungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kibirizi mu Karere ka Nyanza mu gihe bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irongera kwibutsa inihanangiriza abantu bose ko bagomba gucika ku muco mubi wo kwihanira ahubwo bakagana inzego z’ubutabera zikabarenganura mugihe bumva ko bakorewe icyaha.
Ingingo ya 107 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.