Bizimana Xavier, umufundi mu karere ka Nyamagabe nyuma yo gufatirwa mu kabari yanyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 yavuze ko yahemukiye Abanyarwanda avuga ko atazongera gusubira mu kabari.
Uyu mugabo Bizimana Xavier ni umwe mu baturage 11 bo mu karere ka Nyamagabe bafatiwe mu kabari bari kunywa inzoga.
Muri aba bafatiwe mu kabari bafungiye kuri sitasiyo ya Gasaka harimo na nyirakabari witwa Uwizeyimana Josephine.
Amabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda covid-19, avuga ko mu rwego rwo kwirinda covid-19 utubari tutemewe.
Bizimana Xavier, avuga ko yafashwe amaze kwishyura mituweri. Ngo amafaranga yari asaguye yayahaye umugore asigarana amafaranga 1000frw ari nayo yari agiye kunywera ubwo abapolisi bamufatiraga mu kabari.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati “Bayobozi muri aha mumpaye imbabazi ikintu kerekeranye n’akabari nzakirinda. Sinzongera no kurebesha ijisho ku kabari. Inyota nijya inyica nzajya mbwira umugore nashaka ateke icyayi cyangwa igikoma”.
Uwizeyimana (Nyirakabari) avuga ko aho aba baturage 11 bafatiwe hari akabari kafunzwe, ngo afitemo inzoga ariko ngo ntabwo abantu bari basanzwe bazinyweramo ahubwo ngo bazifataga bakajya kuzinywera mu ngo.
Ati "Ejo ni abana bafunguye njye ntabwo nari mpari naje hano kuri polisi mu gitondo njye gusaba imbabazi, commanda ahita ambwira ngo nsange abandi . Isomo nkuyemo ni ukubahiriza amabwiriza duhabwa n’ abayobozi".
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre yasabye abaturage kwirinda kujya mu tubari ukeneye inzoga akayigura akajya kuyinywera mu rugo.
Yagize ati "Umuturarwanda ntakwiye kureberera icyaha kiba cyangwa amakosa aba akwiye kumenya ko akwiye kwirinda akanarinda mugenzi we"
CIP Twajamahoro avuga ko umuturage wese ufatiwe mu kabari acibwa amande ari hagati y’ibihumbi 10 n’ibihumbi 100.
Uyu ni umwe mu baturage bafatiwe mu kabari Bar Resto No Stress
Nyiri akabari Uwizeyimana Josephine avuga ko ibyabereye mu kabari ke ari amakosa agasaba Abanyarwanda kwirinda kujya mu tubari kuko bashobora kuhandurira covid-19
Aka kabari niko aba baturage bafatiwemo
Mu karere ka Muhanga naho ejo ku wa 16 Kamena 2020 Polisi y’u Rwanda yerekanye abandi baturage 15 bafatiwe mu kabari ko muri aka karere.