Abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe wongeye kwibasirwa n’abantu bataramenyekana bagakomeretsa abaturage 8 abandi 2 bakahasiga ubuzima bari mu rujijo. Bavuga ko bataramenya aho aba bantu baturuka n’aho barengera.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 17 Kamena 2020, abantu bataramenyekana bateze abaturage bo mu tugari twa Mudasomwa na Gahira barabakubita abandi barabakomeretsa.
Abapfuye barimo umusore w’imyaka 23 wakoraga akazi ko gusunika imizigo ku magare n’umusaza wacuruzaga ingurube.
Umunyamakuru wa UKWEZI yageze muri aka gace asanga abaturage bahagaze mu matsinda bibaza ku bwicanyi bwakorewe bagenzi babo. Abaturage bafite agahinda batewe n’ibyabaye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko abakoze ibi ari abanyarugomo bakaba n’abajura igasaba abaturage kwima amatwi ababihuza n’ibitero by’inyeshyamba byigeze kuba muri aka karere.
Zigirumugabe Vedaste, utuye mu mudugudu wa Kalambo Akagari ka Mudasomwa ni sewabo wa Hanyurwushaka watezwe n’abagizi ba nabi ubwo yari asunikiye igare umugabo wari utwaye ikawa.
Yavuze ko mu kagari kabo hamaze iminsi haba ubugizi bwa nabi yise amarorerwa. Ati “Mu kagari ka Mudasomwa hamaze iminsi haba ayo marorerwa, bagakubita abantu abandi bakabakomeretsa ariko ntitugire uwo dufata”.
Uyu musaza avuga ko ubugizi bwa nabi bwaraye bubaye bubaye ku nshuro ya gatatu mu kagari kabo ati “Ku kiraro cya Mudasomwa iri joro byahabaye batemye babiri, umugore n’umugabo”.
Uyu musore Hanyurwushaka Emmanuel wiciwe mu muhanda ubwo yari asubitse igare, ngo nta mafaranga yagiraga ku buryo amabandi yamutera amushakaho amafaranga. Abaturage bakeka ko abishe uyu musore bari bagambiriye kwambura umugabo bari kumwe ucuruza ikawa.
Zigirumugabe ati “Twebwe twaketse ko azize uwo mucuruzi wundi bari kumwe”
Uyu musore Hanyurwushaka yari akiri ingaragu abana na nyina. Abavuga ko nta mafaranga yagiraga babishingira kukuba iyo yasunikiraga umuntu igare yamuhembaga amafaranga 200 cyangwa 300.
Hafi y’aho Hanyurwushaka yapfiriye niho abaturage basanze uyu mucuruzi w’ikawa yanegekajwe n’aba bagizi ba nabi, ari naho abaturage bahera bavuga ko aba bagizi ba nabi bashobora kuba bamusize akirimo akuka baziko bamwishe.
Muratankwaya Silas, wabonye umurambo wa Hanyurwushaka avuga ko basanze uryamye hejuru y’igare yacungaga.
Hanyurwushaka yiciwe mu muhanda uva Gatigita ukomeza Gahira. Ubwo umunyamakuru yageraga mu isantere ya Mushishito yasanze RIB yafunze uyu muhanda ikoresheje imigozi yanditseho crime scene iranga ahabereye icyaha.
Uretse uyu musore Hanyurwushaka wiciwe mu muhanda asunitse igare, hari n’umusaza wiciwe hafi y’urugo rwe muri metro nkeya uvuye aho uyu musore yiciwe.
Uyu musaza yitwa Vincent Ndikuryayo, umurambo we wabonetse mu mugezi wa Mushishito. Abawubonye bavuga ko wari ufite igikomere kinini ku ijosi.
Ndikuryayo yacuruzaga ingurube ari naho abaturage bahera bakeka ko abamwishe bashobora kuba ari amabandi yamushakagaho amafaranga.
Muratankwaya ati “Ababikora ntabwo tubabona, ntabwo tubona aho bakata, ntabwo tumenya aho baba baturutse, iyo tumenya aho baturutse tuba twakurikiranye tukabafata”.
Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze yavuze ko ibi biri gukorwa n’amabandi aherutse kurekurwa na guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ubucucike muri za kasho kugira ngo hirindwe ko abafunze bashobora kuboneka ufite covid-19 akayikongeza mu bandi.
Ibi bibaye mu gihe nta cyumweru kirashira mu mudugudu wa Munyege akagari ka Munyege muri uyu murenge naho habaye ubugizi bwa nabi nk’ubu bwakomerekeyemo abantu bane.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Slyvestre yatangarije UKWEZI ko mu bakoze urugomo n’ubwambuzi bwo kuri uyu wa 17 Kamena 2020 ntawe urafatwa.
Yagize ati “Kugeza ubu ntabarafatwa,abakomerekejwe bane ubu bari kwitabwaho mu bitaro bya Kigeme na CHUB”.
CIP Twajamahoro yavuze ko ibi bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi buri gukorerwa abaturage bo mu murenge wa Uwinkingi ntaho bihuriye n’ibitero by’inyeshyamba byigeze kugabwa muri aka karere. Yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo kandi bakajya batangira amakuru ku gihe.
Ati “Mbere na mbere turagira ngo dukureho urujijo rw’abantu bashaka guhuza ibi bikorwa by’urugomo n’ubwambuzi n’ibyabaye mu myaka yashize muri kiriya gice kegera ishyamba rya Nyungwe bakabisanisa ntabwo aribyo ntaho bihuriye.
Abaturage turabahumuriza, tunabasaba ko bakomeza imirimo yabo ibateza imbere,umutekano wabo urahari urarinzwe kandi turabasaba ko batanga amakuru ku muntu cyangwa ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano. Bakirinda ibihuha”.