AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Nyamagabe : Abantu bataramenyekana bateye abaturage bica babiri abandi barakomereka

Nyamagabe : Abantu bataramenyekana bateye abaturage bica babiri abandi barakomereka
18-06-2020 saa 14:53' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3425 | Ibitekerezo

Abantu bataramenyekana bikekwako ari amabandi bateye mu Tugari rwa Gahira na Mudasomwa ho mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe, bica abantu babiri abandi umunani barakomereka.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, nibwo aba bantu babiri barimo umusore n’umusaza bishwe ariko imirambo yabo yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Abishwe ni umusore w’imyaka 23 witwaga Hanyurwushaka Emmanuel wakoraga imirimo yo gusunika igare atwaraho imizigo mu gihe umusaza wishwe yitwaga Ndikuryayo Vincent mu kigero cy’imyaka 50, aho yari umucuruzi w’ingurube.

Abaturage baganiriye na UKWEZI bavuze ko abakoze ibi bashobora kuba ari amabandi yashakaga kwambura aba bantu cyane ko uyu musaza yacuruzaga ingurube bikekwa ko yari afite amafaranga menshi.

Bivugwa kandi ko uyu musore yari ari kumwe n’umuntu ufite amafaranga menshi bikekwa ko aya mabandi yari agamije kubambura ayo mafaranga.

Inzego zishinzwe umutekano zageze ahabereye ibi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwahise rutangira gukora iperereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA