AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngororero : Wa mugabo ukekwaho gukubita umugore we ifuni yijyanye kuri RIB

Ngororero : Wa mugabo ukekwaho gukubita umugore we ifuni yijyanye kuri RIB
13-06-2020 saa 18:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4084 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Hakizimana Medard ukekwaho kwica umugore we amukubise ifuni yijyanye kuri RIB ya Nyange mu karere ka Ngororero avuga ko yari arambiwe kwihisha.

Ku wa Kane tariki 11 Kamena 2020 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko Hakizimana Medard yakubise ifuni umugore we Nyiransangwa Jeannette amusanze asonga ubugari.

Uyu mugabo w’imyaka 46 abaturage bahimba Gisurere, umugore we akimara gupfa yahise atoroka inzego z’umutekano zitangira kumushakisha.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo UKWEZI twamenye amakuru avuga ko uyu mugabo Hakizimana Medard yijyanye kuri RIB ya Nyange avuga ko arambiwe kwihisha ubutabera.

Twagerageje kuvugana na RIB ngo tumenye niba aya makuru ari ukuri, Umuvugizi wayo Marie Michelle Umuhoza atubwira ko aza kuduha amakuru.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Ngororero yemereye UKWEZI ko Hakizimana yijyanye kuri RIB ndetse ko ubu yamaze gutabwa muri yombi.

Ngororero : Umugore yamaze gusonga ubugari umugabo ahita amwica

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko ijoro ribanziriza umunsi Nyiransangwa Jeannette yishweho atari yaraye mu rugo, bikekwa yari yagiye gusambana kuko ngo izo ngeso yari asanzwe azizwiho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA