AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngoma : Umupolisi warashe umuturage yatawe muri yombi

Ngoma : Umupolisi warashe umuturage yatawe muri yombi
31-08-2020 saa 15:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3162 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.

Ibi byabaye mu ijoro ryakeye saa mbiri n’igice ; ubwo Abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya #COVID- 19.

Amakuru avuga ko Nsengiyumva Evariste wari utuye mu Murenge wa Zaza yafatiwe mu kabari n’abandi bantu bari kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ndetse n’ayo gutaha saa Moya, agashaka kuyirwanya.

Bivugwa ko uyu musore kimwe n’abandi benshi basanzwe mu rugo rw’umuturage yarahahinduye akabari, nuko mu gihe babasohoragayo we afata amacupa ashaka kuyakoresha arwanya inzego z’umutekano.

Itangazo rya Polisi y’Igihugu yanyujije kuri Twitter rivuga ko "Polisi irimo gukurikirana Umupolisi ukekwaho kurasa Nsengiyumva Evariste, umuturage wo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma."

Polisi y’igihugu yatangaje ko kuri ubu iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA