AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngoma : Umugore yakubise isuka Grenade atayizi imuturikana na mugenzi we

Ngoma : Umugore yakubise isuka Grenade atayizi imuturikana na mugenzi we
5-02-2021 saa 09:20' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4405 | Ibitekerezo

Mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma, igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyaturikanye abagore babiri bari mu murima bahinga ariko ntihagira uhitanwa nacyo.

Ngo ubwo bariho bahinga, aba bagore babonye iyi grenade ariko kuko bari bayizi, umwe ayikubita isuka ashaka kureba ibirimo imbere ihita ibarurikana irabakomeretsa.

Nyamutera Emmanuel uyobora uyu Murenge wa Kazo, avuga ko kiriya gisasu kitabakomereke bikabije.

Yagize ati “Urebye ntabwo bikomeye cyane kuko twabajyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mutenderi bitabwaho ku buryo ejo bazataha, ntabwo bakomeretse cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko umwe yakomeretse ku kaguru undi agakomereka mu rubavu mu buryo bworoheje kuko bose n’ubundi bahungaga.
Avuga ko umwe muri bariya bagore akimara kuyikubita isuka, yatangiye gucumba umwotsi, na bo bakiruka ariko igahita iturika.

Inzego z’umutekano zahise zimenyeshwa iby’iki gisasu, zihutiye kuhagera, zishakisha niba hari ibindi byaba biri hafi aho ariko babibuze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA