AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kigali : Abasenyewe bashinze amahema mu matongo, benshi bafungwa bashinjwa kwigaragambya

Kigali : Abasenyewe bashinze amahema mu matongo, benshi bafungwa bashinjwa kwigaragambya
2-09-2020 saa 11:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6559 | Ibitekerezo

Abaturage benshi basenyewe mu bice by’igishanga ahitwa Nyabisindu mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kabiri bashinze amahema mu matongo yabo nyuma y’uko bavugaga ko babuze aho baba, inzego z’umutekano ziri kumwe n’inzego z’ibanze bakaba barahabakuye babashinja kwigaragambya.

Bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi, bavuga ko basenyewe mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020 bizezwa ko bagiye kujya bahabwa amafaranga yo gukodesha ariko ngo bayabonye amezi abiri gusa ubundi ba nyir’amazu barabasohora, ari nabyo byatumye biyemeza gufata amahema bakajya kuyashinga aho bahoze batuye.

Benshi muri aba bavuga ko ari abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma. Barize amarira menshi bavuga ubuzima babayemo, muri aba hakabamo umugore uvuga ko ararana n’abana be n’abuzukuru be kuburyo kubana nk’abashakanye ngo bibagora kubera abana.

Aba baturage bavuga ko abashinzwe umutekano babasanze aho bari bashinze amahema bamwe bakajya kubafunga abandi bakihisha bakaba barimo kubahiga, ngo bakabashinja ko bigaragambije kandi bitemewe n’ubwo aba baturage bo bavuga ko ntahandi babona bajya.

REBA VIDEO Y’IBYO BAVUGANA AMARIRA HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA