Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2016, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoreye impanuka i Kibagabaga, abantu 6 barakomereka.
Iyi mpanuka yabereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, yatewe n’umuvuduko ukabije w’umushoferi wari uyitwaye nk’uko byemejwe na Sup Jean Marie Vianney Ndushabandi, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com.
Umushoferi wari utwaye iyi modoka, yabonye ananiwe kuyihagarika kubera umuvuduko yari ifite, arayiyobya ayijyana munsi y’umuhanda, abantu batandatu bahita bakomereka.
Sup Ndushabandi Jean Marie Vianney avuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga, akagira inama abashoferi kujya batwara imodoka birinda umuvuduko ukabije ushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu.
Photo : Kigalitoday
muge mubambura ibyangobwa abakora amakosa nkana kugirango nabandi batinye gusubira amakosa nkayongayo.