AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kamonyi : Yumvise umugabo we amutukira kuri Telefone n’inshoreke ye ahita atwika inzu babamo

Kamonyi : Yumvise umugabo we amutukira kuri Telefone n’inshoreke ye ahita atwika inzu babamo
25-02-2021 saa 08:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4526 | Ibitekerezo

Mu Kagari ka Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, umugore yumvise umugabo we ari kuvugana n’undi mugore kuri telephone ndetse banamutuka, ahita agira umujinya watumye ashumika inzu babamo, irashya irakongoka.

Byabereye mu Muduguru wa Murambi muri kariya Kagari ka Bibungo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gashyantare ahagana saa tatu n’igice (21:30) ubwo uyu mugore witwa Agnes yumvise umugabo we Damien ari kuvugana n’undi mugore kuri telephone bamutuka.

Uyu mugore w’imyaka 53 asanzwe abana na Damien mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ngo ngo basanganywe amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

Ngo ubwo Damien yavuganaga n’iyo nshoreke ye, yari yaraanguruye ijwi rya Telephone (Loud Speaker/Haut Parleur) atazi ko umugore we amwumva ariko ngo yari yikinze hafi aho yumva ibyo avugana n’iyo nshoreke ye bariho bamutuka.

Uyu mugore wahise agira umujinya w’umuranduranzuzi, yahise afata ikibiri ahita ashumika inzu babagamo irashya irakongoka n’ibyari biyirimo byose birimo na Moto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yabwiye ikinyamakuru intyoza.com dukesha iyi nkuru ko uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane dore ko n’umugabo yabyaye abana hanze.

Uyu muyobozi agira inama abaturage kujya bagaragaza ibibazo nk’ibi hakiri kare kugira ngo inzego z’ubuyobozi zibishakire umuti bitaragera ku rwego rwo guteza ingaruka zikomeye nk’izi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA