Abaturage bo mu Kagari ka Kabuga Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kabo arogoya abashakanye bibereye mu gikorwa cyo mu buriri akaza akabakubitiramo.
Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa witwa Mbonyubwayo Emmanuel ashinjwa n’umwe mu baturage witwa wabwiye TV1 ko uyu muyobozi aherutse kumusanga mu buriri bibereye mu byabo byo kunezezanya mu buriri, akabakubita.
Yagize ati “Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo barakingura baradukubita twari twatangiye n’umurimo w’abashakanye. Ankubita ingumi mu musaya ubwo nari ndimo nkurura gitifu ngo bave hejuru y’umwana kuko yari yacecetse ngirango yapfuye”.
Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko yahuruye ajya kubakiza agirango ni umugore n’umugabo barwanira mu buriri nuko asanga umuyobozi yabaturumbuye mu buriri, umugore yambaye ubusa, umugabo nawe ngo yirutse ntacyo yambaye.
Ati “Natabaye ari mu ma saa kumi n’imwe n’igice, umwana yavugije induru ndabyuka nziko ari umugore n’umugabo bari kurwana. Umugore bamusohokanye barimo kumuniga amabere agaragara”.
Abatuye mu Kagari ka Kabuga bavuga ko gukubita abaturage bambaye ubusa, ari ingeso y’umunyamabanga nshingwabikorwa yo gusanga abantu mu buriri akabakubita kandi ataranigeze abahamagara ngo ababaze ibyo bacyekwaho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere(ejo hashize) nabwo hakwirakwiye amashusho y’undi mugabo wakubitwaga yambaye ubusa, ibintu bikomeje kubabaza abaturage.
Umwe mu batuye muri aka Kagari, yahamije ko umugabo ugaragara mu mashusho yambaye ubusa ari uwo muri aka kagari.
Ati “Uriya ni umuturage wacu neza rwose twamusanze yambaye ubusa arimo kugaragurika hanze, abana n’abakecuru bashungereye gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika.”
Ikifuzo cy’aba baturage nuko ufite icyo ashinjwa yajya abimenyeshwa akitaba ubuyobozi, ikindi kifuzo ngo nuko uyu muyobozi yakurwa ku mirimo kandi akajyanwa mu kigo ngororamuco.
Mbonyubwayo ntiyigeze agira icyo atangazo ku byo abaturage ayobora bamushinja.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yavuze ko atari azi iby’aya makuru cyakora ngo agiye kubikurikirana.
UKWEZI.RW