AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Huye : Umuturage ati ‘gitifu yarankubise agira intere’, Meya ati ‘turaba tumuhagaritse’

Huye : Umuturage ati ‘gitifu yarankubise agira intere’, Meya ati ‘turaba tumuhagaritse’
4-06-2020 saa 23:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1874 | Ibitekerezo

Ruhumuriza Jean wo mu kagari ka Mubumbano, umurenge wa Mukura mu karere ka Huye avuga ko aherutse gukubitwa n’Umunyamanga Nshingwabikorwa w’akagari aramumugaza ku buryo kuri ubu ntacyo akibasha gukora nyamara yari afite umuryango w’abantu barindwi ahahira.

Tariki 28 Gicurasi ngo nibwo uyu muyobozi witwa Sixbert Muhayishema yakuise uyu muturage. Ruhumuriza avuga ko ku wa mbere yaraye akubiswe yabyutse agiye kujya kwa muganga biramunanira.

Avuga ko uyu muyobozi yamuvunnye imbavu n’akaguru. Ngo yamujyanye mu biro by’akagari amukubitiramo inkoni agereranya n’umuhini. Ruhumuriza avuga ko nta kintu azi apfa na Muhayishema.

Amakuru y’uko uyu muturage yakubiswe na gitifu Muhayishema yemezwa n’abaturanyi be bavuga ko babyiboneye ndetse ngo bagerageje no kumukiza.

Umwe muri bo yagize ati “Bwa mbere gitifu yaramukubise, umugore aza gutaka ngo gitifu yishe Ruhumuriza”.

Undi ati “Twaratabaye dusanga yamugejeje mu kagari kuko twari twumvise ko ari ibintu bikomeye cyane, gitifu aratwitambika ati mwebwe murinjira mujya hehe ? Twakomeje gusakuriza aho ngaho, yakoresheje kudutera ubwoba aradufotora ngo agiye kuduhamagariza kuri RIB. Turamubaza ngo iyo udukubitira umuturage nibura ni irihe kosa yakoze, aratubwira ngo ntaburenganzira dufite bwo kuvogera akagari”.

Sixbert Muhayishema, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mubumbano aganira na Radio Salus yahakanye ibyo ashinjwa n’aba baturage akavuga ko iyo aba yarakubise uyu muturage aba yarajyanye ikirego mu butabera.

Ati “Ntabwo nigeze mukubita, naramuhamagaje njye na mugenzi wanjye dukorana SEDO, ntabwo twigeze tumukubita. Urumva iyo tumukubita kuva tariki 28, uyu munsi ni itariki 4 aba yarajyanye ikirego mu butabera akaturega”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko kigiye gukurikiranwa.

Ati “Icya mbere ntabwo dushyigikiye ko umuyobozi yakubita umuturage, icya kabiri ni ikibazo cyabaye inzego zishinzwe ubugenzacyaha ziragikurikirana. Icyo dukora nk’ubuyobozi igihe umuyobozi akurikiranyweho icyaha nk’icyo kuko ni icyaha, turamufatira ibyemezo abe ahagaritswe mu nshingano”.

Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize mu murenge wa Mbazi mu kagari ka Rugarama muri aka karere ka Huye nabwo abaturage bari bagaragaje ko bayobojwe inkoni n’umuyobozi w’akagari.

Icyo gihe umuyobozi w’akarere ka Huye Ange Sebutege yanditse ubutumwa kuri twitter avuga ko ikibazo cyashyikirijwe ubugenzacyaha.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase avuga ko guverinoma y’u Rwanda itazihanganira abayobozi bakubita abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA