Umwe mu banyerondo b’umwuga bakorera mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arishinganisha nyuma y’uko atemwe n’abakora inzoga z’inkorano bamuziza ko we na bagenzi be baherutse kujya mu gikorwa cyo kumena izo nzoga zabo none bakaba banakomeje kumutera ubwoba ko bazamwica.
Tariki 4 Gashyantare 2021, ni bwo abanyerondo bagera kuri 7 bahamagawe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bajya kumena inzoga z’inkorano z’abitwa Zirimabagabo Eric na Habimana.
Habanabashaka Emmanuel, umwe mu banyerondo bari bagiye muri iki gikorwa, ubu afite inkovu zigera kuri eshanu z’imihoro yatemwe na Zirimabagabo Eric.
Ati “Umupanga yari yaje awutwaye mu ipantaro awuvanamo atangira gutema, nkizwa n’amaguru mpunga. Habimana aravuga ngo reka nkwice ngende mfungwe n’ubundi sinamaramo amezi arenze abiri. Eric aravuga ngo njye nta n’icyumweru namaramo, amafaranga ntacyo adakora.”
Uyu munyerondo uvuga ko yatemwe abantu bareba, avuga ko ubwo Zirimabagabo yazaga kumutema, yabanje gutemagura akameza abikamo amatelefone akora ubundi na we akamwadukira.
Ati “Yabanguye umupanga agiye gutema mu mutwe nkinga akaboko aragatema, abangura undi ashaka kuntema mu nda nshyiraho akaboko, agatemana n’urutoki, ndirukanka ngeze inyuma ya hariya babagira ahita ankubita umupanga igihushuka antema hano mu mugongo”
Uyu munyerondo Habanabashaka nyuma yo gutemwa imihoro igera kuri itanu ku bw’amahirwe ntapfe yagiye ku ivuza ku bitaro bya Kabutare, baramudoda, aho yatemwe inkovu zitangiye kuma.
Avuga ko ikintu kimubabaza ari uko RIB yafashe umwe mu bamutemye none na we akaba yararekuwe, yabihuza no kuba baramutemwe bamubwira ko nta gihe bamara muri gereza, ngo amafaranga ntacyo adakora, agakeka ko batanze ruswa ngo bataryozwa ibyo bamukoreye.
Ati “Icyifuzo cyanjye n’uko nk’inzego z’ubuyobozi ziba zibizi ko turi mu kazi bankurikiranira ikibazo cyanjye ntigipfe ubusa, kuko n’ubundi niba kanaka ari kugenda avuga ngo ibyo nakoze sinabirangije, ndishinganisha kuko umuhigo wabo ni ukunyicana n’umuryango wanjye.”
Si Habanabashaka wenyine wakomerekejwe n’aba bagabo benga nyirantare kuko na Misango Frederic nawe ukora irondo ry’umwuga afite igikomere ku kaboko yatewe n’aba benzi.
Agira ati “Tukimara kugera mu rugo, abo ngabo twameneye ibiyobyabwenge badusanze kumuhanda baradutema baranatwirukankana, tubura uwatuvugira tubura uwadutabara. Nakomeretse mu bitugu, n’aha ku kaboko bakubise intebe hajyamo imisumari irahatabura.”
Abaturage bo mu mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Cyarwa babonye uko byagenze nta n’umwe wigeze yemera kuvugana n’itangazamakuru. Mu matamatama umwe muri bo yagize ati “Amaraso yari yuzuye inzira, twagizengo ni Jenoside yongeye kuba.”
Aba baturage bavuga ko Zirimabagabo na Habimana ari ibihazi ngo uwagira icyo abavugaho ntiyarara kabiri batamwishe.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Migabo Vital yabwiye UKWEZI ko iki kibazo kiri gukurikiranwa, atanga icyizere ko Zirimabagabo na Habimana bazafatwa bakaryozwa ibyo bakoze.
Gitifu Migabo asaba abenga ziriya nzoga z’inkorano zizwi nka Nyirantare ko bakwiye kubicikaho kuko ubifatiwemo hari ibihano biremereye bimuteganyirijwe birimo gucibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
UKWEZI.RW