Mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ndimurwango wishwe agasaturwa umutwe agakurwamo ururimi.
Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena mu gishanga cya Rwamamba kiri hagati y’Akagari ka Gitwa n’aka Mpare.
Utu tugari twombi ni utwo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.
Umunyamakuru wa UKWEZI yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre avuga ko aya makuru nabo bayamenye ndetse ko batangiye gukurikirana iki kibazo atwizeza ko aza kuduha amakuru arambuye mu kanya.
Ndimurwango yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana. Akomoka mu karere ka Nyaruguru.
Iyi nkuru turacyayikurikirana….