AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gisagara : Umumotari yabajije Gitifu impamvu atambara agapfukamunwa amukubita inshyi

Gisagara : Umumotari yabajije Gitifu impamvu atambara agapfukamunwa amukubita inshyi
25-06-2020 saa 14:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 13870 | Ibitekerezo

Umumotari witwa Nizeyimana Pascal, ukorera imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Mukindo, Akarere ka Gisagara avuga ko yakubiswe inshyi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari witwa Mukamisha Leatitia amuziza ko ko amubajije impamvu ashishikariza abantu kwambara agapfukamunwa we atakambaye.

Uyu mumotari bakunze kwita ‘Jumong’ avuga ko Gitifu Mukamisha yamukubitiye mu ruhame aho yari aje guhahira.

Uyu muyobozi ahakana ibyo gukubita motari akavuga ko atari gukubita urushyi umuntu wambaye ingofero z’abamotari ‘kasike’.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Nzeyimana yavuze ko “Nakubiswe na gitifu w’Akagari ka Nyabisagara witwa Leatitia, ansanze ahantu yari aje guhahira nanjye ariho mpagaze."

Uyu mugabo avuga ko intandaro y’inshyi yakubiswe n’uyu muyobozi w’Akagari ari uko yari amubajije impamvu ashishikariza abaturage kwambara neza agapfukamunwa kandi we ntako yambaye.

Yakomeje agira ati "Nari nambaye agapfukamunwa njye nk’umuturage ayobora, ndamubaza nti ‘ese muyobozi ko utambaye agapfukamunwa kandi udushishikariza kwambara agapfukamunwa ?’ yankubise urushyi rwa mbere, akubita urwa kabiri urwa gatatu arambaza ngo uzongera ndamubwira nti ntabwo nzogera”.

Uyu mumotari yemeza ko atigeze asubiza uyu mugore inshyi yamukubise ngo ahubwo yahise yatsa moto ava aho hantu.

Icyo gihe ngo hari ku wa Gatandatu ,ikibazo akigeza ku muyobozi w’Umurenge wa Mukindo, ku wa Mbere, ngo amusubiza ko nta kuntu uyu mugore yari kumukubita inshyi ntamusubize.

Ngo nyuma y’aho yafashe icyemezo cyo kujyana ikirego muri RIB, ndetse ngo yanahamagaye RIB ku 116 avuga ko ihohoterwa yakorewe n’umuyobozi ariko ngo kugeza ubu nta butabera arabona.

Motari Jumong akomeza avuga ko nyuma umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wamusanze mu kabari saa tanu z’ijoro afite amazi ari kunywa ari kumwe n’abandi bantu. Icyo gihe ngo abo bandi barirutse we ntiyiruka kuko yari afite moto iparitse hanze.

Ati “Nabwiye gitifu ni nyakubahwa gitifu usanze ndimo nywa amazi, wenda ikosa nakoze natinze gutaha aka kabuni gafotore ejo mu gitondo uzabyereke abaturage."

"Yahise ikibuni agikubita umugeri kiratoroma ngiye kugitora yahise nawe atora inkoni nawe arankubita navugije n’induru abantu barayumvise nibyo yahise avuga ngo ntamufashe anywa inzoga nijoro yasinze”

Icyo gihe ngo bahise bamuhimbira ibyaha byo gukubita gitifu no kumuciraho imyenda arafungwa. Gitifu w’umurenge, Dasso w’Umurenge na Commanda wa Polisi ngo bamusanze muri mabuso.

Ati “Gitifu w’umurenge arambwira ngo ibyo wakwikora byose urafungwa n’ikibazo cya Gitifu Leatitia ushobora no guhita ugihomberamo”.

Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu avuga ko nyuma yo guhimbirwa icyaha cyo gukubita umuyobozi no kumuciraho imyenda, no gufatirwa mu kabari amasaha yarenze yafunze iminsi itanu.

Mu Rwanda kubera covid-19 nta muturage wemerewe kurenza saa tatu z’ijoro ataragera mu rugo aho ataha. Polisi ivuga ko umuntu ufashwe yarengeje aya masaha acibwa amande, akanagirwa inama.

Motari Nizeyimana avuga ko icyo yifuza ari uko yabona ubutabera. Avuga kandi ko iyo Gitifu Mukamisha amusaba imbabazi bari kwiyunga bikarangira ariko ngo yamubwiye ko ntacyo yavugana n’umusivile.

Avuga ko nubwo umuntu wese yakwibaza impamvu yakubiswe inshyi 3 ntiyishyure umuyobozi uzimukubise ari uko yubashye uyu muyobozi.

Ati “Yakubitishije itegeko”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo Jean Felix Rutaganda aganira na UKWEZI yavuze ko atakubise uyu mu motari, avuga ko ikibazo cyo kuba avuga ko yakubiswe na Gifitu Leatitia akizi ndetse ko kiri muri RIB.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA