AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Gasabo : Umugabo ukekwaho kwica umugore we yijyanye kuri Polisi

Gasabo : Umugabo ukekwaho kwica umugore we yijyanye kuri Polisi
28-01-2021 saa 11:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2842 | Ibitekerezo

Mu Mudugudu wa Muremera, mu Kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we agahita yijyana kuri polisi.

Uyu mugabo witwa Hategekimana Thomas arakekwaho kwica umugore we Uwamariya Jacqueline bari bafitanye umwana umwe w’imyaka irindwi (7).

Kavuna Jeanine ushinzwe amajyambere mu Mudugudu wa Muremera yabwiye, BTN TV ko nta makimbirane bazi muri uyu muryango ku buryo yari kuvamo ibyo kwicana.

Ati “Ni kumwe abantu baba babana bucece ariko utazi ngo bafitanye ibihe bibazo cyane ko nta gihe kinini bari bamaze mu Mudugudu wacu, natwe urupfu rw’uriya mugore rwadutunguye.”

Ngo uriya mugabo ajya kwica umugore we yabanje gucurana radio amariramo volume kugira ngo hatagira umenya ibiri kubera iwe.

Ubwo uyu mugabo yijyana kuri polisi saa tanu z’ijoro, inzego zihita ziza kureba zisanga umurambo wa nyakwigendera mu nzu yabo.

Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya gace yahise ishyikiriza uyu mugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rukore iperereza ku byerekeye uru rupfu.

Impfu z’abashakanye cyangwa abafitanye amasano zaherukaga kumvikana mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana haheruka kuvugwa urupfu rw’umugore wahiriye mu nzu ndetse umugabo we akaza gutemwa na basaza b’uwo mugore na we agahita yitaba Imana.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA