AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abantu bane bakekwaho kwiba amashanyarazi bafatiwe mu mukwabu udasanzwe- Amafoto

Abantu bane bakekwaho kwiba amashanyarazi bafatiwe mu mukwabu udasanzwe- Amafoto
5-06-2020 saa 12:50' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1939 | Ibitekerezo

Umukwabu udasanzwe wakozwe n’Ubuyozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu, REG ku bufatanye n’izindi watahuye abantu bane mu bice bitandukanye by’igihugu bakekwaho ibyaha birimo ubujura bw’umuriro w’amashanyarazi.

Uyu mukwabu wakozwe kuva ku wa 29 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2020, REG yabufashijwemo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, Polisi y’Igihugu ndetse n’abaturage bagiye batanga amakuru y’ahakekwa aba ba bihemu.

Abafashwe ni uwitwa Nyandwi Landouard wo mu Karere ka Ruhango, Nyiransabimana Evelyne wo mu Karere ka Rulindo, Iyakaremye Elie na Iyakaremye Jean Baptist [Uyu aracyashakishwa ngo ashyikirizwe RIB] nabo bo mu Karere ka Rulindo.

Ubuyobozi bwa REG butangaza ko abafashwe bahita bashyikirizwa inzego zishinzwe ubugenzacyaha bityo bagakorerwa dosiye bagakurikiranwa kuri ibi byaha baba bakekwaho.

Umuyobozi mu ishami rishinzwe ubucuruzi bw’amashanyarazi, EUCL, ushinzwe ubucuruzi, Karegeya Wilson yavuze ko nta muntu wishora mu bikorwa nk’ibi by’ubujura bw’amashanyarazi uzihanganirwa.

Ati “REG ntabwo izihanganira abakora ibi byaha kandi n’ingamba zo kubashakisha no kubata muri yombi zarakajijwe.”

Karegeya avuga kandi ko ubujura bw’amashanyarazi bukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu ndetse bukaba bwanateza impanuka zishobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Abenshi mu bafatwa bishoye mu bikorwa nk’ibi by’ubujura bw’amashanyarazi bafatwa biturutse ku makuru atangwa n’abaturage biturutse ku bufatanye basanzwe bagirana n’inzego z’umutekano.

Hari itegeko rihana abishora muri ibi bikorwa

Kuva mu Ukuboza 2018, REG ikoresha uburyo butandukanye mu gutahura abakora ubujura bw’amashanyarazi kugira ngo bagezwe mu butabera.

Imibare ya REG yerekana ko igihombo mu bucuruzi bw’ingufu z’amashanyarazi kikiri hejuru, kuko kingana na 6.5 ku ijana by’ingufu zitunganywa mu gihugu hose kandi ahanini giterwa n’ubwo bujura.

Imibare yo mu mwaka wa 2018 igaragaza ko umuriro wibwe wari ufite agaciro ka miliyari 1.9 frw.

Ubujura bwo kwiba umuriro ni icyaha gihanwa n’amategeko. Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu, mu ngingo yaryo ya 11 ivuga ibyerekeranye no kwiba amashanyarazi.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu winjira muri mubazi mu buryo butemewe, ukoresha uburyo butemewe mu gufata, gukurura, kuyobya, gutuma hafatwa, havanwa ku muyoboro w’umuriro w’amashanyarazi cyangwa ukoresha umuriro w’amashanyarazi yahawe mu buryo bw’uburiganya cyangwa butemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka (1) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iyo uwakoze icyaha ari umukozi w’ikigo gitanga umuriro w’amashanyarazi, ahabwa igihano cyo hejuru mu biteganyijwe mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA