Umusore bivugwa ko yabeshye umukobwa yari agiye kurongora bagashyingiranwa imbere y’Imana dore ko mu matageko bari bavuyeho, ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma nyuma y’uko umukobwa yaje kugwa igihumure bakamujyana kwa muganga biturutse ku kuba abari batashye ubu bukwe baje gusanga nta kintu na kimwe umusore yaguze ndetse na Salle bagombaga gukoreramo ibirori ngo yari yayifashe ku ideni avuga ko azayishyura ku munsi w’ubukwe.
Uyu musore bivugwa ko yari azwi ku izina rya Theo ukomoka mu karere ka Gatsibo yagombaga gusezerana na Esther bivugwa ko we ari uw’i Rusizi kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018, aho babanje gusezeranira ku biro by’umurenge wa Rugarama mu karere ka Rwamagana.
Nyuma yo gusezerana hari hagezweho imihango yo gusaba no gukwa, bikabera muri Centre d’Acceille Saint Agnes iri aha mu karere ka Rwamagana ndetse nyuma bakaza gusezerana imbere y’Imana bakaza kuvayo n’ubundi bagaruka kwiyakirira muri iyi nzumberabyombi ya Centre d’Acceille Saint Agnes.
Imihango yo gusezerana imbere y’Imana ariko ntabwo yigeze iba dore ko aba bombi n’abari babaherekeje barimo abo mu miryango yabo batunguwe no kumva ko uyu musore atigeze yishyura amafaranga y’iyi nzumberabyombi bagombaga kwiyakiriramo.
Bamwe mu bari batashye ubu bukwe bawiye Ukwezi.com ko ngo ubwo ubukwe bwari bugezemo hagati havutse ibibazo by’uko uyu musore nta bushobozi yari afite n’ubwo yashakaga gukoresha ubukwe buhenze dore ko byaba ibikoresho byifashishwa mu gusaba birimo amasuka, ibicuba n’ibindi ngo nta na kimwe yazanye.
Si ibi gusa ngo ubwo babihagezaga ngo basanze nta nkoni ndetse n’ingofero aza kwambika sebukwe yaguze ibyo nabyo se wabo yateze igare abigura mu mujyi wa Rwamagana , bidatinze abajijwe niba ngo yaguze impano yageneye nyirabukwe yabatangarije ko ntayo yaguze gusa iyi ntibiruhije bayigura umusore yakuriyemo nyirabukwe aho.
Ubwo ubukwe bwari burimbanije umusore amaze gushyikirizwa umukobwa yakunze ndetse bagiye kubana akaramata ngo abashinzwe umutekano wa ‘Centre d’Accueile Saint Agnes’ bafunze amarembo y’ikigo bavuga ko umusore atari yaramaze kwishyura salle yari yasabiyemo ndetse ari bunayikoreremo imihango yo kwakira abatumiwe muri ubu bukwe.
Uyu mugeni ngo nawe yaje gushaka kujya kwambara imyenda yo kujyana kwa padiri uwo yari yayikodeshejeho arayimwima kubera ko ngo umusore yari ataramwishyura, uyu mugeni kandi ngo yaje kumenya ko na Salle bari gukoreramo ibirori yayambuwe kubera kubura ubwishyu, ndetse n’itorero ryagombaga gususurutsa abitabiriye ibi birori ndetse n’ababafotoraga bose bari bamaze gufata umwanzuro w’uko batarongera kugira icyo bakora muri ubu bukwe .
Bivugwa ko uyu mukobwa yamaze kumva ibi byose ahita afatwa n’igihumure yikubita hasi baramuterura bamujyana kwa muganga bategereje ko azanzamuka naho umusore akorwa n’isoni ndetse n’abo mu miryango yose basigara bumiwe
Aha umukobwa bari bamujyanye kwa muganga nyuma y’uko yari amaze kugwa igihumure kubera umusore wabeshye ko afite amafaranga Ibyari ibyishimo byaje guhinduka amariraAha niho abageni bagombaga gukorera ibirori bijyanye no kwiyakira byoseAbasaza bari baguye mu kantu batiyumvisha ibibabaye kuri uyu musoreAba ni bamwe mu basore bari bamabariye mugenzi wabo, nabo bari bumiwe