Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yamuritse imbanzirizamushinga w’igitabo gishya cyiswe ‘Igitabo Nyobozi’ kizaba gikubiyemo indangagaciro remezo z’umuco w’u Rwanda.
Kuri uyu wa Kabiri 23 Ukwakira 2018 nibwo RALC yagarragaje aho igejeje iki gitabo, ndetse itangaza ko izagiushyira ahagaragara mu minsi ya vuba.
Muri iki gitabo hagaragazwamo Indangaciro remezo zikubiye mu byiciro bine ari byo Gukunda igihugu, Ubumwe, Ubupfura, n’Umurimo.
Minisitiri w’Umuco na Siporo NYIRASAFARI Esperance avuga ko mu busanzwe nta nyandiko yari ihari ihuriza hamwe indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Yagizez ati “ Ubusanzwe nta gitabo twagiraga gihuriwemo indangagaciro zose, ibi bikaba byatumaga umwarimu mu ishuri atabasha kubona igitabo yigishirizamo abanyeshuri indangagaciro .Ni muri urwo rwego Inteko y’Ururimi n’Umuco igihe gusohora igitabo cyiswe ‘IGITABO NYOBOZI’ kizavuga birambuye ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda kikaba kizanakemura ibi byose.”
Ministiri Nyirasafari akomeza avuga ko iki gitabo kizafasha kwigisha Abanyarwanda b’ingeri zose by’umwihariko ibigo by’amashuri.
Ati “Nta nyandiko zihuriza hamwe indangagaciro z’umuco twari dufite, ku buryo ushaka kwigisha mu mashuri indagaciro byamusabaga kwishakishiriza cyangwa akambwira abanyeshuri uko abyumva, niyo mpamvu twe nka Minisiteri y’Umuco na Siporo dufatanyije n’Inteko y’Ururimi n’Umuco tugiye gukora ibishoboka ngo iki gitabo ni kimara kurangira kizakwirakwizwe mu bigo by’amashuri byose mu gihugu.”
Rucagu Boniface, umwe mu bagize inteko z’inararibonye witabiriye iri murika ry’imbanzirizamushinga w’iki gitabo, yavuze ko kiziye igihe kandi ko kigiye gukemura ibibazo byinshi umuryango nyarwanda wahuraga nabyo.
Yagize ati “Iki gitabo kizafasha urubyiruko gukura ruzi neza indangaciro zo gukunda igihugu no gusobanukirwa za kirazira ku Munyarwanda.”
Umubyeyi Clautilde agaragaza bimwe mu bikubiye muri iki gitabo
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, ashimira abagize uruhare mu gukusanya ibiri muri icyo gitabo
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye
Umuyobozi Mukuru w’itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard nawe yari ahari