AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Hamuritswe igitabo gikubiyemo uko Abanyarwanda bo hambere barimbishaga aho batuye

Nyanza : Hamuritswe igitabo gikubiyemo uko Abanyarwanda bo hambere barimbishaga aho batuye
6-03-2020 saa 11:38' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1233 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 5 Werurwe 2020 hamuritswe igitabo cyiswe ‘Ingeri z’imitako gakondo’ cyanditswe n’abashakashatsi b’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, INMR mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amateka n’umurage by’Abanyarwanda no gusobanura imitako n’amabara byakoreshwaga n’Abanyarwanda bo hambere kugeza n’ubu nka kimwe mu biranga umuco nyarwanda.

Ni umuhango wabereye mu ngoro y’amateka y’abami iherereye mu karere ka Nyanza. Kikaba cyaranditswe kugirango gifashe abanyarwanda gusobanukirwa imitako yakoreshwaga n’Abanyarwanda bo hambere nka kimwe mu mitungo Abanyarwanda bihariye, kikaba cyandikwa hashingiwe ku bushakashatsi bwakozwe ku bisigazwa bya bimwe mu bikoresho byagaragaye ko byakoreshwaga n’Abanyarwanda mu myaka isaga 1500 ishize.

Iki gitabo cyiswe ‘Ingeri z’imitako gakondo’ kiboneka mu ndimi eshatu arizo ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa kikaba cyaranditswe n’itsinda ry’abashakashatsi barindwi bayobowe na Ntagwabira Andre hagati mu mwaka wa 2018-201

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro Ndangamurage mu Rwanda (INMR), Masozero Robert yavuze ko iki gitabo cyanditswe kubungabunga imitako nyarwanda, kubika no kubungabunga umurage w’Abanyarwanda kugirango hatagira abandi bawiyitirira nk’uko hari bamwe mu banyamahanga batangiye kujya bigana imwe muri iyi mitako.

Masozero Robert yagize Ati ”Twari tumaze kubona ko uyu murage uri mu kaga urimo kugenda ukendera ndetse hatagize igikorwa wanazima kubera ko tunawukoresha cyane cyane abanyabukorikori, abanyabugeni b’Abanyarwanda twabonaga batangiye gutira no kwigana ibiturutse hanze…icya kabiri hari amakuru twabonaga agaragaza ko hari abanyamahanga bari baratangiye gukunda imitako noneho no kuyigana bakaba bayiyitirira nk’amakaro, amatapi.. turavuga tuti ‘reka twegeranye amabara yose, imitako gakondo yose nitumara kuyegeranya tuzakore urutonde rwayo tubyandikishe mu kigo kibishinzwe byandikwe mu murage wacu.”

Amb. Masozera Robert yakomeje avuga ko impamvu umuhango wo kumurika iki gitabo wakorewe muri Nyanza ari uko n’ubundi inyubako zo mu mujyi wa Nyanza zasizwe mu buryo bw’imitako.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko nk’akarere bishimiye iki gitabo kuko kibumbatiye amateka n’umuco by’u Rwanda binahuye no kuba Umujyi wa Nyanza wose waramaze kurimbishwa amoko atandukanye y’iyi mitako mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Iki gitabo kiswe ‘Ingeri z’imitako gakondo’ gikubiyemo amoko y’imitako 136 mugihe uwakwifuza kugisoma no kugitunga kugeza ubu kiri kuboneka mu nzu ndangamurage mu Rwanda zose, kikaba kiri mu ndimi eshatu arizo ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa, naho kuwifuza kugitunga ku giti cye kiri kugurishwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5000frw).

Umuyobozi w’ikigo cy’ingoro ndangamurage mu Rwanda, Masozera Robert (ibumoso), Dr Joyce Musabe, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu kigo cy’ingoro ndangamurage z’u Rwanda (hagati) n’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme mu muhango wo kumurika igitabo

Umujyi wa Nyanza wamaze kurimbishwa imitako y’amoko atandukanye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA