AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyagatare : Ubukwe bwamaze kuba umugeni ahita yahukana, inda atwite iteza impagarara

Nyagatare : Ubukwe bwamaze kuba umugeni ahita yahukana, inda atwite iteza impagarara
7-12-2020 saa 12:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 12285 | Ibitekerezo

Umukobwa witwa Uwiringiyimana Marie Chantal wo Mu kagari ka Mimuri, Umurenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gusezerana n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mimuri, Nshimiyimana Jean Baptise agahita amwirukana nyuma y’icyumweru bashakanye.

Uwiringiyimana w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yari asanzwe ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, ariko aza kubwirwa na Nshimiyimana ko yareka ishuri bagasezerana noneho akazamwishyurira nyuma yo kubana akarangiza amashuri.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 27 Kanama 2020, bukeye bwaho uyu mukobwa ahita ajya kubana na Nshimiyimana nk’umugore n’umugabo.

Ku wa 9 Nzeri nibwo Uwiringiyimana yagiye iwabo agiye muri gahunda zo ‘kuramukanya’ ahageze umugabo we amubwira ngo agume iwabo atagaruka kubana nawe.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Uwiringiyimana yavuze ko hashize iminsi aba iwabo, umugabo we yaje kumusangayo aza kumuregera ababyeyi be ko ngo ubwo babanaga ataryaga.

Ati “Icyatumye ambwira ngo ngume mu rugo ntabwo yakimbwiye nkiriyo, gusa nageze hano mpamaze iminsi aza aje kurega ngo ntabwo naryaga. Ibyo ni ibintu yahimbaga nararyaga, ahubwo we ku itariki 8 yari afite igenzura (audit), ntabwo nari kujya ndya ibiryo by’abantu babiri.”

Uwiringiyimana avuga ko ubwo Nshimiyimana yazaga kumusaba yabwiwe ko akiri umunyeshuri ariko abasubiza ko azamurihira amashuri ubwo abanyeshuri bazaba bongeye gutangira cyane ko icyo gihe abanyeshuri bari bari mu rugo kubera icyorezo cya COVID19.

Reba ikiganiro hano..

Avuga ko uyu munsi ataramenya icyatumye umugabo we amukora ayo mabi ariko ngo yabanje kujya amuhamagara kuri telefone akanga kumwitaba nyuma rimwe amwitabye amubwiye ko atwite ahita amukupa yanga kongera kumwitaba.

Ati “Twagiye kwipimisha I Ngarama batwereka ko inda yari imaze ibyumweru 13, icyo gihe twagiye twenyine , nyuma dusubira I Nyagatare turi kumwe, tugezeyo nyuze mu cyuma batwereka ko ari ibyumweru 11 n’umunsi umwe.”

Uwiringiyimana avuga ko uyu mugabo yahise amubwira ko inda atari iye ariko ngo yabara agasanga neza bihura n’igihe baryamaniye bwa mbere.

Ati “Ibipimo bihura n’igihe twashakaniye agahakana ko umwana atari uwe, ngo nashatse iwe mfite inda kandi no mu bintu yaje arega hano ntiyigeze avuga ko yashatse umukobwa w’icyomanzi.”

“Sinzi icyo ashingiraho yihakana inda, sinzi n’icyo ashingiraho atemera ngo tubane.”

Avuga ko yitabaje Ubuyobozi bw’Umurenge ariko nta bufasha yigeze abona cyane ko inshuro zose abayobozi bahagamagaye Nshimiyimana atigeze yitaba.

Ababyeyi ba Uwiringiyimana nabo bavuga ko baguye mu kantu kugeza n’ubu batazi ikibazo cyabayeho cyatumye umusore abenga umukobwa wabo kandi yari yaramutwaye ngo babane nk’umugore n’umugabo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI ku murongo wa telefone, Nshimiyima yavuze ko ibivugwa n’abo mu muryango w’umugore we atari ukuri kuko inda atwite atari iye kandi yanamaze kumujyana mu nkiko kugira ngo ahabwe indishyi.

Nshimiyimana avuga ko yasabye agakwa mu gihe hari hasigaye ko basezerana mu Kiliziya basabye umukobwa kwipimisha biza kugaragara ko atwite, bituma urugendo rwo gukomeza imishinga yo kubana akaramata ruhagararira aho.

Ibyo kuba uyu mukobwa ndetse n’ababyeyi be bavuga ko yabanje kubana igihe kinini na Nshimiyimana ngo ni ibinyoma ahubwo babivuga bagamije kugira ngo Urukiko rutazabategeka kwishyura ibyatanzwe ku mukobwa byose.

Reba ikiganiro hano..


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA