AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mwiseneza Josiane yanditsweho igitabo kigaragaza ibintu 12 urubyiruko rwamwigiraho

Mwiseneza Josiane yanditsweho igitabo kigaragaza ibintu 12 urubyiruko rwamwigiraho
22-02-2019 saa 10:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6022 | Ibitekerezo

Umwanditsi w’ ibitabo Gatokeza Munezero David yanditse igitabo kivuga ku bigwi bya Miss Mwiseneza Josiane amugereranya n’ abakobwa babaye intwari mu mateka y’ u Rwanda barimo Nyirarumaga, Ndabaga na Robwa.

Uyu mwanditsi avuga ko igitabo ‘Nyampinga mu muco Nyarwanda’ yatangiye ku cyandika muri 2016, kikaba kigizwe n’ ibice bine. Igice cya mbere gisobanuro icyo umuco nyarwanda aricyo, igice cya kabiri gisobanura icyo nyampinga bivuze n’ aho bikomoka, igice cya gatatu kigereranya Nyampinga na Miss Rwanda, igice cya kane ari nacyo kigaragamo Mwiseneza Josiane kivuga ku bakobwa babaye Intwari mu mateka y’ u Rwanda kikanagaragaramo ibintu 12 urubyiruko rwakwigira kuri Josiane.

Gatokeza ati “Abo nagarutseho muri icyo gice ni Robwa watabaranye na Ruganzu BWIMBA, NYIRARUMAGA wabaye umugabekazi wa Ruganzu II Ndoli na Ndabaga ngerageza kugereranya na Mwiseneza”

Umwanditsi w’ Ibitabo Gatokeza Munezero David

Amateka agaragaza ko Ndabaga ari umukobwa yakuze Se yaragiye gutabarira igihugu, agasiga ariwe mwana wenyine abyaye kandi umugabo wajyaga gutabarira igihugu yarasimburwagayo n’ umuhungu. Ndabaga yagerageje kwiga imyitwarire y’ amahungu, yiga kurasa, gusimbuka n’ ibindi ajya no bacuzi bashiririza amabere ye nuko ajya gusimbura se k’ urugamba. Iki gitekerezo nicyo nkomoko y’ Insigamugani ‘Ibintu byageze iwa Ndabaga.

Mu kiganiro Gatokeza yagiranye na Igihe yakomoje ku bintu bibiri muri 12 yanditse mu gitabo cye urubyiruko rwakwigira kuri Mwiseneza Josine, Miss Popularity 2019. Ibyo bintu ngo Mwiseneza abihuriyeho na Ndabaga.

Yagize ati “1.Ni ukwibaza ku bintu biriho n’ impamvu bimeze uko bimeze, ngo Ndabaga yibajije impamvu Se adataha n’ icyo yabikoraho. Mwiseneza yibajije impamvu abana bo mu cyari batitabira irushanwa rya Nyampinga, icyo kintu cyo kwibaza ku mpamvu ibintu bimeze uko bimeze bagihuriyeho”.

Yakomeje agira at “2.Ni ukwibona nk’ umuntu ushobora gukemura ibibazo. Ndabaga nubwo yari umukobwa yiyemeje gukora ibishoboka n’ ibidashoboka kugira ngo age gukura se k’ urugerero. Mwiseneza nawe, ubundi byari bimenyerewe ko abana bo mu byaro batitabira irushanwa, abona inzira afite ari imwe : kuryitabira, yiyemeza kwitoza ajyayo. Urumva ibyo bintu babihuriyeho kwiyemeza no gukora ibyo abandi badasanzwe bakora”.

Iki gitabo yanditse kuri Josiane Mwiseneza ubu kiraboneka ahantu hatandukanye nko kuri A-Z bookshop mu mujyi muri CHIC inyuma ya BK, no kuri ISPA bookshop I Remera uva ku Gishushu ujya kwa Lando munsi ya Beausejour Hotel kigiye no gutangira gucuruza kuri Caritas bookshop.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA