Minisitiri w’Urubyiruko, Madamu Rose Mary Mbabazi wasuye abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yabibukije ko imyanzuro bafata uyu munsi nk’urubyiruko ariyo igena uko ejo hazaza habo hazaba hameze
Ibi Minisitiri Mbabazi yabibwiye aba ba Nyampinga kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018, ubwo yari yabasuye I Nyamata muri Hotel Golden Turip aho bateraniye mu mwiherero kuva ku wa 9 Gashyantare 2018.
Mu mpanuro zibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, Min. Mbabazi yabwiye aba bakobwa kujya bagira ubushishozi mu gihe bagiye gufata ibyemezo, bakabanza gutekereza cyane ndetse bakamenya kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu cyabo.
Minisitiri w’urubyiruko kandi yibukije aba bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga muri uyu mwaka wa 2018, uruhare bafite mu gufasha igihugu kugera ku ntego zirambye.
Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga bateraniye I Nyamata muri Golden Turip aho bari mu mwiherero bagenda bahabwa inyigisho zibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.
Kugeza ubu abakobwa 20 bagomba kuzavamo umwe wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho azaryambikwa ku itariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.