Laboratwari nyarwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera ’Rwanda Forensic Laboratory’ yasoreje mu mujyi wa Kigali ubukangurambaga bwa "Menya RFL" bwari bumaze amezi atatu. Nyuma yo kuzenguruka intara zose, Umujyi wa Kigali wahawe umwihariko kuko ubu bukangurambaga bwabaye mu gihe cy’iminsi ibiri, ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo kuri Tapis Rouge i Nyamirambo ndetse na tariki 5 Ugushyingo 2022 i Kabuga kuri Maison des Jeunes.
Muri ubu bukangurambaga ubuyobozi bwa RFL buhura n’abayobozi, abaturage ndetse n’abandi bakunze kwifashisha serivisi zitandukanye iki kigo gitanga. Abaturage baganirizwa kuri serivisi zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga hamwe no gusuzuma ibihumanya.
Ubu bukangurambaga ariko bwagiye bunajyana n’ibitaramo by’abahanzi, aho abaturage babasha kubibonera imbonankubone.
Ubusanzwe RFL ifite Laboratwari 12 zitanga serivisi zitandukanye, zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi na amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, hamwe no gusuzuma ibihumanya.
Izi serivisi zose nizo zagiye zisobanurirwa abaturage hirya no hino mu gihugu kugirango bazimenye kandi bazitabire.